Platin yazirikanye nyakwigendera Jay Polly, abana be bagenerwa asaga Miliyoni 16. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 30 Werurwe 2024, Umuhanzi Platin P yakoze igitaramo cy’Agatangaza afashwijwe na bagenzi be biganjemo abo batangiranye umuziki ndetse bakoranye igihe kirekire.

Usibye gutanga ibyishimo gusa ku bakunzi ba muzika Nyarwanda, Platin P wiyita BABA yanatanze ibyishimo ku muryango wa Nyakwigendera Jay Polly Kabaka ndetse no kubakunzi be muri rusange batunguwe n’uburyo amuzirikana cyane iteka n’iteka.

Ubwo igitaramo cyari kiri bugufi kurangira kigeze ahashyushye Platini yafashe umwanya maze aturisha Camp Kigali yose ahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, yemera ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.

Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, Forzza yemera kuzishyura umwaka w’amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga. Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y’amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye.

Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw. Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.

Abakunzi b’umuziki n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda baje gushyikira Platini harimo Massamba Intore benshi bafatiraho urugero mu muziki, hakaza n’ibindi byamamare nka Rocky Kimomo, Alliah Cool, Queen Douce, Tuma Basa uri mu bayobozi b’imbere ba YouTube, Coach Gael, Ross Kana, Clapton Kibonge na Chriss Eazy.

Igitaramo cya Baba Xperience cya Platini P kikaba cyaratewe inkunga n’abarimo Mitziig kimwe mu binyobwa bya Bralirwa abageraga ahabereye iki gitaramo bakaba bakirwaga na Kigali Protocal mu gihe ibirebana n’amatara n’umuziki byakozwe na Gorilla Events.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *