Platin P wiyise BABA yakoze igitaramo cy’amateka Abato n’abakuru bamuterera isaruti. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 30 Werurwe 2024, Umuhanzi Platin P yakoze igitaramo cy’Agatangaza afashwijwe na bagenzi be biganjemo abo batangiranye umuziki ndetse bakoranye igihe kirekire.

Ni Igitaramo cyatangiye gitinze ugereranije n’amasaha yari yatangajwe ko kizatangirira, Gusa bamwe na bamwe bakaba bari batangiye kuhagera mu masaha ya saa 5:00 Pm, Ni Igitaramo cyayobowe na Isheja Sandrine ukorera Kiss FM nka MC ndetse na MC Tino.

Isheja Sandrine yageze ku runyiniro ku Isaha ya saa 7:45 maze anyuzamo urwenya kugeza yakiriye Umuhanzi Wa mbere ku isaha ya saa 8:00 Pm ariwe ZEO Trap wabyinishije abantu bigacika cyane cyane urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *