APR FC ishobora kuzana ba rutahizamu babiri bo muri Zambia.

Biravugwa ko kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, barimo Abraham Siankombo na Ricky Banda. Iyi kipe ikaba ifite gahunda yo kuzana aba bakinnyi mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League. Umunyamakuru w’inararibonye […]

Continue Reading

Urukiko rwa Siporo kw’ Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC.

Umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed yareze iyi kipe kumuhagarika inyuranyije n’amategeko, none ikirego cyateshejwe agaciro. Amakuru atugeraho n’ uko uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika. […]

Continue Reading

Rayon Sports yabimburiye andi makipe kwibuka. {Amafoto}

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri tariki ya 9 Mata ikipe ya Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize jenoside. Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko iki gikorwa kizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro, […]

Continue Reading

Danny Usengimana uheruka gutandukana na Police FC yabonye ikipe nshya.

Danny Usengimana wahoze ari umukinnyi wa Police FC, yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya gatatu muri Canada. Mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi yimukiye mu gihugu cya Canada benshi bumvaga ibya ruhago yarabiretse cyane ko yaherukaga gutangaza ko ubu agiye kuba umwalimu wa GYM. Mu ijoro ryakeye tariki 01 mata 2024, […]

Continue Reading

Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze I Kigali ikubutse muri Madagascar {Amafoto}

Nyuma yo kwitwara neza bakagaragaza ko batanga icyizere cyo kuzitwara neza mu gushaka Tike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu Amavubi bagarutse I Kigari bafite ibyishimo. Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Kane, Nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasesekaye ku kibuga cy’Indege cya Kigali {Kigali International Airport} ivuye mu mikino ya gicuti ibiri yabereye […]

Continue Reading

Umugore yirukanse 160km asoza yuzuye ibisebe, kugirango agaragaze ko abagore nabo bashoboye.

Umugore wabaye uwa mbere usoje rimwe mu masiganwa y’amaguru akomeye kurusha ayandi ku Isi yahishuye ko yabikoreye Abagore bagenzi be ku Isi kugirango abatinyure ko byose bishoboka kuri bose. Jasmin Paris ni umwe mu bantu 20 gusa babashije gusoza isiganwa rizwi nka “Barkley Marathons” ryabereye muri leta ya Tennessee muri Amerika, kuva mu 1989 ryaje kongererwa […]

Continue Reading

Rayon Sports yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC 1-0. Ejo hashize tariki 23 werurwe 2024, hakinwaga umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, wari umunsi ubanziziriza uwa nyuma w’iyi shampiyona. Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 55, AS […]

Continue Reading

Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele yavuze ko ihurizo bafite bagomba gushaka uko rikemurwa vuba.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry’uburyo izongerera amasezerano umubare munini w’abakinnyi barimo gusoza ndetse n’uko izagura abandi kuko ari benshi cyane. Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z’amasezerano yabo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera […]

Continue Reading

Shiboub wa APR FC n’umutoza Thierry Froger bahize abandi mu bihembo by’Ukwezi.

Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare n’umutoza we, Thierry Froger yabaye umutoza w’ukwezi. Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ni bwo Rwanda Premier League ndetse na sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games bahembye abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro […]

Continue Reading

Amavubi agomba gucakirana na Madagascar yasize abakinnyi bagera kuri 13 muri 38 bahamagawe.

Ikipe y’igihugu Amavubi igomba gutangira irushanwa ry’imikino ya Gishuti igera kuri ibiri yamaze kujonjora abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar mu bakinnyi bagera kuri 38 bari bahamagawe n’umutoza Frank Spittler. Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere […]

Continue Reading