Friday, May 03, 2024

Kwibuka 30

Amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yashyizwe muri kamena uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko, Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994, riteganyijwe kuva tariki 1-2 Kamena muri uyu mwaka. FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo mu Rwanda yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose […]

Kicukiro mu murenge wa Gahanga habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30.

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, ejo tariki 10 mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994. Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie. […]

Ubutumwa Kiliziya Gatolika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo yatambukije ubutumwa kiliziya Gatulika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubu butumwa bwateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, butambutswa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo. […]

Politiki

“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda biyemeje kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nkingi zagize uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranbuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global Citizen Now, igamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kurwanya ubukene […]

Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z’Igihugu n’irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Iri tegeko ryitezweho kongerera imbaraga inzego z’Ingabo z’Igihugu zirimo urwego rw’ubuzima n’ubuvuzi. hatowe kandi itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Minisitiri w’Ingabo Juvenal Manizamunda yasobanuye impinduka aya mategeko yombi azagira mu mikorere n’imibereho myiza […]

Kwamamaza

Utuntu n'utundi

Gicumbi : Umusore yanizwe n’inyama kugeza ashizemo umwuka.

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 22 wapfuye azize inyama yariye ikaza kumuniga ikamuhagama kugeza imwambuye ubuzima. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba , Akagali ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama, Aho uyu musore w’imyaka 22 bivugwa ko yamize inyama ikamuniga ndetse kugeza apfuye, Uyu musore witwa Dushimimana […]

Umubyeyi yahisemo kuraga umutungo we ungana na miliyari 2 frw amapusi ye 2, nyuma yo gutereranwa n’abana be.

Ms. Liu w’imyaka 68 ubarizwa mu mujyi wa Shanghai, yibarutse abana batanu, kuri ubu akaba azahajwe n’indwara ya kanseri kugeza ubwo yatangiye kuraga imitungo ye ndetse uko yabikoze bitangaza benshi. Abaganga bamaze ku mubwira ko asigaje igihe gito cyo kubaho kitarangeje amezi 6, Ibi byatumye ahita afata ikemezo cyo kuraga imitungo ye hakiri kare, Televiziyo […]

Bugesera : Yasubije moto yari yibye nyuma yo gutererezwa Inzuki.

Mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata haravugwa inkuru itangaje y’umusore wibye Moto umuvandimwe we akaza guhabwa isomo ryatumye yihutira gusubiza iyo moto uwo yayibye ndetse akarahira kutazongera ukundi. Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki, Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo […]

Umurava TV

Kwamamaza