Umubyeyi yahisemo kuraga umutungo we ungana na miliyari 2 frw amapusi ye 2, nyuma yo gutereranwa n’abana be.

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Ms. Liu w’imyaka 68 ubarizwa mu mujyi wa Shanghai, yibarutse abana batanu, kuri ubu akaba azahajwe n’indwara ya kanseri kugeza ubwo yatangiye kuraga imitungo ye ndetse uko yabikoze bitangaza benshi.

Abaganga bamaze ku mubwira ko asigaje igihe gito cyo kubaho kitarangeje amezi 6, Ibi byatumye ahita afata ikemezo cyo kuraga imitungo ye hakiri kare, Televiziyo yo muri iki gihugu yitwa NDTV News, niyo yatangaje ko Ms. Liu yahisemo kuraga imitungo ye ipusi ze 2,

aho ku rupapuro rwo kuraga imitungo yanze ko hajyaho abana be batanu kuko ngo ntacyo kubashimira afite dore ko bamubaniye nabi bakamutererana mu gihe yarabakeneye, Mr Liu avuga ko abana be bamutereranye kuva yarwara kanseri ndetse ko mu gihe cy’umwaka ayimaranye nta n’umwe muri bo wigeze amugeraho.

Ms. Liu yavuze ko umubano we n’abana be kuva na mbere y’uko arwara wahoze ari mubi kuko ngo bose bamutaye bakigendera nyamara yari ageze mu zabukuru akeneye umuba hafi, bikaba byarahuriranye n’ubu burwayi .

Avuga ko kuba yarwara yabibamenyesheje gusa agategereza ko hari uwaza kumusura cyangwa kumurwaza agaheba.

Yabwiye iyi televiziyo ko kuba yarasigiye umutungo wa miliyoni 2.8 z’amadolari ipusi ze ari uko arizo zamubaye hafi mu rugo na mbere y’uko aremba ngo nizo zamumaraga irungu ubwo abana be bari baramutaye mu rugo wenyine.

Chen Kai uhagarariye ibiro bishinzwe irage mu Bushinwa byitwa ‘Will Registration Center’ yabwiye NDTV ko ibyo Ms. Liu yakoze bitakunda ko ahubwo ko igishoboka aruko aya mafaranga bazayaha ivuriro ry’inyamaswa (Veterinary Clinic) byo mu mujyi wa Shanghai yari asazwe avurizamo izi njyangwe ze.

Yakomeje avuga ati “Kuva twabona iyi nyandiko yo kuraga imitungo ya Ms.Liu twagerageje kumuganiriza ngo ahindure iyi nyandiko maze asigire abana be imitungo ariko atubera ibamba, Banamubajije niba mu bana be uko ari batanu nta n’umwe yumvikana nawe ngo abe ariwe ayisigira nabyo arabigarama.

Chen Kai yabwiye NDTV ko uyu mutungo wa Ms Liu yasigiye amapusi ye abiri, uzahabwa ivuriro ry’inyamaswa namara kwitaba Imana.

Yasoje avuga ko bazakomeza kuganiriza Ms. Liu Wenda ko harigihe cyagera agahindura ibitekerezo imitungo ye igahabwa abana be dore ko bafite impunge zuko iryo vuriro rishobora kuyakoresha nabi.

Iyi nkuru yakaba isomo kubantu babanira ababyeyi babo bakabatererana mu bihe bikomeye nyamara we aba yarakoze igishoboka cyose akabarera bagakura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *