Platini P yashyikirije abagore ba Jay Polly inkunga ya Miliyoni 13,5 Frw, baherewe mu gitaramo cye. {Amafoto}

Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga amaze iminsi akusanya mu nkunga bemerewe mu gitaramo cye giherutse kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024. Muri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda zemewe, abagore ba Jay Polly bateranyije ayo bamaze guhabwa yose yabaye miliyoni 13,5Frw, Aba bagore […]

Continue Reading

U Buhinde na UAE biri imbere mu gushora imari mu Rwanda

RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari y’Amerika miliyari 2,47 angana na tiriyali zirenga eshatu z’amanyarwanda. Aya mafaranga akaba yarinjiye mw’ishoramari rikorerwa mu Rwanda, akaba agaragaza inyongera ya 50% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022, Aho ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari y’Amerika. […]

Continue Reading

Muri Kenya Abantu 38 nibo bamaze kumenyekanye ko bahitanywe n’imyuzure.

Kugeza ubu abaturage b’aho muri Kenya, cyane cyane mu Mujyi wa Nairobi barimo guhura n’ingaruka zituruka kuri iyo myuzure warengeye zimwe inzu zabo, ugasenya n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye. Umuyobozi wa Polisi muri uwo Mujyi wa Nairobi, Fred Abuga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ku wa gatatu tariki 24 Mata 2024, imirambo yashoboye kuboneka ari […]

Continue Reading

APR FC ishobora kuzana ba rutahizamu babiri bo muri Zambia.

Biravugwa ko kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, barimo Abraham Siankombo na Ricky Banda. Iyi kipe ikaba ifite gahunda yo kuzana aba bakinnyi mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League. Umunyamakuru w’inararibonye […]

Continue Reading

Kicukiro mu murenge wa Gahanga habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30.

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, ejo tariki 10 mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994. Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie. […]

Continue Reading

“Ibanga ryacu nk’ Abanyarwanda ni ugufatanya, Ntiwakora byose wenyine, ugomba gukorana n’abandi” Perezida Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka bihereye mu gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu. Ati: “Dukora ibyo dushoboye, ibishoboka ariko ntitubikora twenyine tugerageza kubikorana n’ibindi bihugu, ibihugu duturanye n’ibindi. Hari ibyo dushyira imbere, ni byo dushingaho agati. Icya mbere ni ugukemura iby’imbere mu gihugu bifitanye isano n’amateka yacu ndetse naho duherereye, tugakora ibyo […]

Continue Reading

Kibuka30 : I Musanze bihanangirijwe kurema amatsinda asenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bibukijwe ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari umwanya wo kurema amatsinda asenya Ubumwe bw’Abanyarwanda, ahubwo ko ari igihe cyo gukomeza guharanira kwiyubaka, birinda ko amateka mabi yahekuye u Rwanda atazagaruka. Byagarutsweho kuri uyu wa 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka30.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nibo batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]

Continue Reading

Perezida wa Isiraheli nawe yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Ku cyumweru, tariki ya 7 Mata, Perezida Isaac Hergoz wa Isiraheli, yageze mu Rwanda yitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu masaha ya mu gitondo kugira ngo yifatanye n’abandi banyacyubahiro mu gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gisozi, aho […]

Continue Reading

Ibyo wamenya ku mubyeyi (Umwana) wabyaye afite imyaka 5 gusa

Lina Medina, umukobwa ukiri muto ukomoka muri Peru yari akiri umwana ubwe igihe yibarukaga umwana w’umuhungu mu 1939, urubanza rukomeye rukaba rukomeje kuba amayobera atarakemuka kugeza na n’ubu. Impungenge zatangiye kwiyongera igihe Lina, wabaga mu mudugudu wa kure wa Andes, yatangiraga gukura bidasanzwe ndetse no kugira inda nini icyo gihe ababyeyi be babanje gutinya ko […]

Continue Reading