Danny Usengimana uheruka gutandukana na Police FC yabonye ikipe nshya.

Amakuru Imikino

Danny Usengimana wahoze ari umukinnyi wa Police FC, yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya gatatu muri Canada.

Mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi yimukiye mu gihugu cya Canada benshi bumvaga ibya ruhago yarabiretse cyane ko yaherukaga gutangaza ko ubu agiye kuba umwalimu wa GYM.

Mu ijoro ryakeye tariki 01 mata 2024, nibwo iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Quebec yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Iyi kipe ikaba ikina muri shampiyona y’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cya mbere mu Mujyi wa Quebec gifatwa nk’icyiciro cya gatatu muri Canada.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yasoje amasezerano ye mw’ikipe ya Police FC, ntiyongereye andi masezerano, ahubwo nyuma yahise yimukira muri Canada.

Mu kwezi kwacuminabiri umwaka ushize wa 2023, yagarutse mu itangazamakuru cyane avuga uburyo Police FC yamubujije amahirwe yo kujya gukina muri FC Nantes mu Bufaransa kandi yari yahawe ubutumire.

Uyu mukinnyi uretse kuba yarakiniye Police FC, yanakiniye APR FC. Yakinnye no muri Tanzania mu ikipe ya Singida United ubu yahindutse Singida Fountain Gate.

Rutahizamu Danny Usengimana akaba yamaze kwinjira mw’ikipe ya AS Laval yo muri Canada ku mugabane wa America.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *