Benshi batunguwe cyane n’umusatsi The Ben yari afite mu bukwe bibaza niba ari umugurano?

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye n’umufasha we UWICYEZA Pamella imbere y’Imana mu birori byagaragayemo ibyamamare byinshi birimo n’abo batangiranye umuziki.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Mu muhango wabereye mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jésus Christ, ruherereye ahazwi nko ku Irebero mu Karere ka Kicukiro mu ma saha y’igicamunsi.

Nyuma y’imihango yo gesezerana imbere y’Imana yayobowe na Pasiteri , Gataha Straton usanzwe ahagarariye itorero Eglise Vivante Rwanda hakurikiyeho umuhango wo kwakira abatumiwe wabereye muri Kigali Convention Center, Muri ubu bukwe umuhanzi The Ben yari agaragiwe ba mugenzi we batangiranye umuziki Tom Close uri no mu bamufashije byinshi atangira umuziki, naho Pamella Uwicyeza agaragirwa n’umuvandimwe we Hilton Sonia.

Si aba gusa kuko ubu bukwe bwitabiriwe n’ibindi byamamare byari byaje biherekeje impande zombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu. Ubwo bari mu rusengero The Ben yahawe inama ikomeye cyane yo kwitwaza nk’impamba mu rugo rwe na Pamella, Inama yahawe n’umushumba w’iri torero basezeraniyemo Agira Ati

“Jyewe maze imyaka irenga 34 nubatse, kandi ndacyashaka kumenyana n’umugore wanjye. Pamella ntabwo uzi The Ben, uzarushaho kumumenya. Nta rugo rutagira ibibazo rubaho ariko habaho urugo rwiza. Imana ikunda imiryango yose”.

Muri rusange The Ben yibukijwe ko muri byose afite gukora agomba gushyira urukundo akunda umufasha we imbere cyane kuko aribyo bizamufasha kubaka rugakomera cyane ko uyu muhanzi asanzwe kunda cyane umugore we dore ko yanabajijwe niba hari icyo azi kuri Pamella cyahagarika isezerano maze agahakana yivuye inyuma.

Kuwa 15 Ukuboza 2023, Nibwo The Ben yasabye anakwa UWICYEZA Pamella mu birori byabereye i Rusororo ahitwa Jalia Garden mu birori nanone byagaragayemo ibyamamare bitandukanye birimo K8 Kavuyo, Christopher, Andy Bumuntu ndetse n’abandi batandukanye.

Benshi mu babashije kugera ahabereye ubukwe ndetse n’ababikurikiraniye ku mbuga nkoranyambaga batunguwe cyane no kubona The Ben afite umusatsi mwinshi nyamara ubusanzwe atajya atereka umusatsi ngo ugere aho, ndetse ko no mu mihango yo gusaba no gukwa atari awufite kandi nta minsi iciyemo yatuma ukura bigeze aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *