“Mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko ntakomeza kubayobora sinabatindira” Perezida Kagame.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame intore y’Abanyarwanda ahamya ko mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko atakomeza kubayobora nawe atazuyaza kubibemerera cyane ko aribo akorera.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba yaranze kwemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Ibi umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2024, cyahitaga kuri Radio 10 na Royal FM, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru ku cyo avuga ko kuba Abanyarwanda bamusaba kwiyamamaza bakanamutora bifatwa nk’igitugu, maze amubwira ko abibaza ibyo bakwiye kuba bibaza impamvu abaturage bashaka kuyoborwa na we kurusha kumwanga nk’uko ahandi bigenda.

Perezida Kagame yavuze ko na we atemeranya n’umuyobozi ugera ku butegetsi akica agakiza kugeza ubwo hitabazwa ibijyanye no guhirika ubutegetsi, kandi ko iyo bigenze bityo biba bigaragaza ko abaturage batishimiye uko bayoborwa, akibaza impamvu abanenga Politiki y’u Rwanda batareba aho bimeze nabi nk’aho, ahubwo bakareba amahitamo y’Abanyarwanda atagize icyo yangije.

Agira ati “Iyo hatari ikibazo kandi ibikorwa bituruka muri abo baturage kuki bagira ikibazo nabwo? Hari n’ikindi gituma ari yo mpamvu nemera bakantora ngakomeza, atari ikibazo mbona gihari, nanjye ndabona mfite amaso, iyo biza kuba atari ikibazo cyo guhitamo,

kandi mbona hari ubushobozi bwatuma ibintu bigenda neza kandi koko bigaragara, ari nako abantu babibona mba naragiye kera, kandi bibaye ko kuba nakomeza bifite ikibazo ku mibereho y’abantu icyo gihe naba mfite icyaha ku mutima kuba nakomeza”.

Perezida Kagame avuga ko habayeho gutanga urubuga abantu bagatanga ibitekerezo akabisoma agasanga hari abagaragaza ko batamwifuza, kandi abona koko hari ababishoboye kumurusha yagenda nta n’uwiriwe abivuga.

Agira ati “Abanyarwanda koko bagahabwa urubuga, bakavuga icyo batekereza, ntibyantwara umwanya munini nsomye nkumva hari abavuga ko mbageze ahantu ko nanababisa kuko hari abandi babishoboye nagenda mutarabivuga”.

Ni mu gihe Perezida Kagame kuri we asanga Politiki y’u Rwanda itameze nkiz’ahandi cyane ko yo ishyigikiwe n’Abanyarwanda ubwabo babona ko nta kibazo itwaye, kandi ko atari kimwe na Amerika cyangwa u Burayi aho usanga bafite uburyo barambaho ku butegetsi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *