Senegal: Perezida Diomaye Faye yashyizeho Ousmane Sonko nka minisitiri w’intebe

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Ku wa kabiri, Nibwo muri Senegal bemeje perezida mushya akaba kandi uyu muperezida ariwe muto cyane mu myaka ku isi yose muri iki gihe, kuko Bassirou Diomaye Faye ubu afite imyaka 44 y’amavuko ndetse akaba yari asanzwe atazwi cyane akaba yaraje kumenyekana mu buryo butangaje kuva muri gereza yerekeza mu ngoro mu byumweru bicye afunguwe.

Amatora yo mu kwezi gushize yagaragaje izina rya Senegali nka demokarasi ihamye muri Afurika y’Iburengerazuba, akarere kajegajega mu myaka yashize kubera guhirika ubutegetsi n’imyivugatanyo mu baturage barwanya ubutegetsi.

Faye yavuye muri gereza mbere bibiri ngo habe amatora, akaba yarafunganywe n’umujyanama we ndetse akaba umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko, nyuma y’imbabazi za politiki zatangajwe na Perezida Macky Sall ucyuye igihe.

Ifatwa ryabo ryateje imyigaragambyo yamaze amezi menshi n’impungenge z’uko Sall azashaka kwiyamamariza manda ya gatatu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abantu benshi bishwe abandi bagera ku 1.000 barafungwa.

Mu ijambo rye rya mbere ari perezida, Faye yibutse abiciwe n’abafashwe mu myigaragambyo anasezeranya guha Senegali ubusugire bukomeye mu gihe cyo guharanira iterambere.

Ati: “Nzi neza ko ibyavuye mu matora byerekana icyifuzo gikomeye cyo guhindura gahunda”.

Ukuzamuka kwe kwagaragaje akababaro gakabije mu rubyiruko rwa Senegali ku cyerekezo cy’igihugu – imyumvire rusange muri Afurika, Ifite abaturage bato ku isi ndetse n’abayobozi benshi bashinjwa gutsimbarara ku butegetsi mu myaka mirongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *