Klyian Mbappe ukinira PSG yamaze kwemeza ko azerekeza muri real Madrid.

Amakuru Imikino

Umukinnyi w’umuhanga, ukiri muto Klyian Mbappe ukina m’Ubufaransa mu ikipe ya Paris saint -Germain yamaze gutangaza ko azerekeza mw’kipe ya Real Madrid yo muri Espagne muri iyi mpeshyi dore ko yari yaramusabye gufata umwanzuro mbere ya Mutarama 2024.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Footmercato, agaragaza ko Mbappe yemeye ko azerekeza i Madrid muri Espagne mu ikipe ya Real Madrid mu mezi atandatu ari imbere, ndetse akazagendera ubuntu kuko azaba arangije amasezerano afite muri PSG.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari aherutse kuganira n’itangazamakuru abajijwe ku hazaza he avuga ko atarafata umwanzuro.

Ubwo bari bamaze gutwara igikombe cya (Trophee des Champions), Mbape yabajijwe ahazaza he asubiza agira ati “Sindafata umwanzuro cyangwa amahitamo, mu mpeshyi ishize numvikanye na Perezida (Al-Khelaifi) ko impande zombi zigomba kurindwa mu masezerano. Bityo ikipe ikaba mu mahoro koko ni cyo cy’ingenzi.”

Mbape niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mwaka ushize kugeza nubu muri PSG, yatsinze ibitego bisaga 203, akaba yarumvikanye n’iyi kipe ko nasoza amasezerano ye azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 100 z’Amayero.

Kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 amaze kuyihesha ibikombe bitanu bya Shampiyona yo m’Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *