Umugore yirukanse 160km asoza yuzuye ibisebe, kugirango agaragaze ko abagore nabo bashoboye.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Umugore wabaye uwa mbere usoje rimwe mu masiganwa y’amaguru akomeye kurusha ayandi ku Isi yahishuye ko yabikoreye Abagore bagenzi be ku Isi kugirango abatinyure ko byose bishoboka kuri bose.

Jasmin Paris ni umwe mu bantu 20 gusa babashije gusoza isiganwa rizwi nka “Barkley Marathons” ryabereye muri leta ya Tennessee muri Amerika, kuva mu 1989 ryaje kongererwa ibirometero bikagirwa  160km .

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mugore yabashije kugera ku murongo urisoza nyuma yo gukoresha neza amasaha hafi 60 yose aba yemewe yo gusiganwa, Jasmin wo mu gihugu cya Ecosse/Scotland, yavuze ko yifuzaga gupima ubushobozi bwa nyuma bushoboka bw’umubiri we hamwe no kubera abandi bagore bagenzi be urugero.

Iri rushanwa ngarukamwaka ribera muri Frozen Head State Park rikorwa mu cyiciro cyo kuzenguruka intera ya 32km inshuro eshanu ahantu hagoye cyane, harimo kuzamuka ndetse kumanuka intera ya 18km inshuro ebyiri ubutumburuke bw’umusozi wa Everest.

Uyu mugore w’imyaka 40 waciye aka gahigo yabwiye itangazamakuru ko ageze ku murongo wa nyuma ari bwo yasanze hari iminota asigaje ku masaha 60 yagenwe kuri buri wese urangije iri siganwa, Jasmin yasoje iri rushanwa amaguru ye n’amaboko ariho ibikomere bito bito yavanye mu nzira zigoye zirimo inzitane banyuramo muri iri siganwa ridasanzwe.

Yagize ati: “Amahwa arakujomba ukagira ngo ni umuntu ugukebye kandi ibyo uhura nabyo kuri buri muzenguruko bikamera nko kugutema mu gisebe nanone.”

Jasmin yahise arambarara hasi ubwo yari atambutse umurongo wa nyuma, maze avuga ko “Aruhutse cyane” kuko yari yabyiyemeje ko agomba guhigura uwo muhigo.

Nubwo ariko byarangiye arisoje Jasmin yavuze ko kurangiza byari ikigeragezo gihambaye yigeze abona ndetse cyacokoje intekerezo ze ariko kandi cyatuma wigirira icyizere mu buzima bwawe bwose.

Ati: “Nabikoze ku bwanjye no ku bwa bagenzi banjye kandi ndishimye cyane ko ngeze kubyo nari niyemeje nyuma y’imyaka itatu yose ngerageza.

“Gusa nishimiye ko nabikoreye n’abagore bose bo ku Isi basuzugurwa ko batashobora ibikorwa n’abagabo, Ahamya ko buri mugore yigiriye icyizere yabasha guhigura imihigo igerwaho n’abagabo.

“Gutekereza ko nshobora kuba mbabereye urugero rwo kwigirira icyizere, Ni ibintu bikomeye cyane kandi bigiye kubafasha gutinyuka byumwihariko ku bakobwa bakiri bato bakunda Siporo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *