Rayon Sports yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Amakuru Imikino

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC 1-0.

Ejo hashize tariki 23 werurwe 2024, hakinwaga umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, wari umunsi ubanziziriza uwa nyuma w’iyi shampiyona.

Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 55, AS Kigali ya kabiri ifite amanota 48 ariko yo isigaje imikino 3.

Nukuvuga ngo iyo AS Kigali iramuka itsinze imikino yose isigaje yari kuzagira amanota 57, Rayon Sports ikaba yasabwaga gutsinda umukino wa Muhazi United kuko yari kugira 58, amanota AS Kigali itazageza ni yo Rayon yatsindwa umukino usoza.

Rayon Sports yari yamanutse mu Burasirazuba gusura Muhazi United, ikaba yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda iyi kipe 1-0 cya rutahizamu Mukandayisenga Jeannine ku munota wa 66.

Rayon Sports yakinaga umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikaba yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ni igikombe cya kabiri cya shampiyona yegukanye kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere itwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *