Indege itwara abantu bagera kuri 34 ubu irafatwa mu ndege nke zimaze kugera ku Nyanja y’urubura mu burasirazuba bw’Uburusiya kubw’Amakosa y’umu Pirote wayo wagize uburangare.
Muri iyi mpanuka y’indege ya Polar Airlines idakanganye nta muntu n’umwe wakomeretse, Ni indege yo mu bwoko bwa Polar Airline yakozwe mu gihe cy’Abasoviyeti Antonov An-24 ikaba yakoze iyi mpanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023 ku ruzi rwa Kolyma rusanzwe ruzwi nk’uruzi rw’urubura.
Indege PI217 yavuye i Yakutsk, umurwa mukuru wa repubulika ya Sakha mu burasirazuba bw’U Burusiya, mu rukerera rwo kuri uyu wa kane imanuka ku kibuga cy’indege cya Zyryanka maze yisanga yaparitse mu Nyanja y’urubura, Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza rya mbere ryavuze ko amakosa y’umu pirote w’iyi ndege ari yo nyirabayazana wo kwisanga yaguye mu Nyanja.
Abagenzi 30 n’abakozi bayo bane nibo bakomeretse ariko byoroheje maze bahita bajyanwa kwa muganga hitabajwe ubwato, Indege PI217 yavuye i Yakutsk, umurwa mukuru wa repubulika ya Sakha mu burasirazuba bw’U Burusiya, mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.
Yerekezaga i Zyryanka, ku birometero 1.100 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’U Burusiya, kandi yagombaga guhaguruka yerekeza mu wundi mujyi muto wa Srednekolymsk mbere yo gusubira i Yakutsk.
Amashusho y’umwe mu bagenzi wari muri iyi ndege yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yerekanye iyi ndege yafatiwe hagati mu ruzi rwa Kolyma rugizwe n’urubura rwinshi mu burasirazuba bwa Siberiya. Ubukonje bwo muri iyi nyanja bubarirwa muri -40C muri iki gihe cy’umwaka.
Abashinjacyaha kandi bavuze ko iyi ndege yaguye ku mucanga w’uru ruzi, Mu nzira imwe yo mu rubura, Ndetse amafoto yafashwe yerekana ko byafashe imbaraga z’umurengera kugirango ibashe guhagarara neza cyane ko hagaragara aho amapine yayo yagiye yikuba mu rubura.