Congo : Ibiza by’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi byahitanye abasaga 40.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Mu mahanga. Ubuzima

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo humvikanye inkuru y’icyiza cy’umwuzure wanahitanye ubuzima bw’abagera kuri 4 uturutse ku mvura imaze iminsi yibasiye icyirere cy’iki gihugu.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo, yavugaga ko imvura imaze iminsi igwa muri iki gihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi ariyo yabaye imbarutso y’uyu mwuzure cyane ko yatumye ubutaka bworoha cyane, maze imisozi imwe n’Imwe igatenguka bikaza guteza ibizwi nk’inkangu zahitanye ubuzima bw’abo bantu.

Ikinyamakuru Le Courrier du Vietnam, Mu nkuru yacyo yo kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, ivuga ko nibura abantu 20 ari bo bapfiriye aho mu mujyi wa Bukavu, Mu gihe indi mirambo y’abantu 20 yasanzwe mu Mudugudu wa Burhinyi, uherereye ku bilometero 50 uvuye i Bukavu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize ubuyobozi bw’umujyi wa Bukavu.

Amakuru akomeza avuga ko ubutabazi bw’ibanze bwahise bwohererezwa abaturage bo muri ako gace kugira ngo bashakishe abantu bahuye n’ingaruka z’ibyo biza by’inkangu n’imyuzure byabaye muri Iki gihugu.

Nubwo inkuru ivuga kuri ibi biza yanditswe kuri uyu wa kane ariko amakuru avuga ko byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, Mu gihe no mu cyumweru gishize, abantu bagera kuri 20 bapfuye baguye mu nkangu ,zabereye mu Mudugudu wa Kalingi muri Taritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, nabwo bitewe n’imvura nyinshi yanangije imitungo myinshi, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Si ku nshuro ya mbere ibiza nk’ibi birimo inkangu n’imyuzure bitewe n’imvura nyinshi, byumvikanye cyane muri iki gihugu kuko bikunze kwibasira ibice bitandukanye by’iki gihugu ndetse bikazahaza ubuzima bw’abaturage harimo no gutwara ubuzima bw’abantu batandukanye.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima mu duce tumwe na tumwe ibi biza byabayemo zikomeje kwita ku buzima bw’inkomere ndetse no gukomeza gutangaza impinduka nshya zibayeho nko kuzamuka kw’imibare mishya y’abahitanwe n’ibi biza kuko kugeza ubu imibare yatangajwe ari imibare y’agateganyo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *