Nyuma y’igihe kinini adakora indirimbo, Jose Chameleone yashyize hanze indirimbo yo guhimbaza Imana.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Mu mahanga.

Joseph Mayanja wamamaye cyane nka Jose Chameleone yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana nyuma y’igihe kinini atacyumvikana mu muziki nk’uko byahoze.

Uyu muhanzi rurangiranwa Jose Chameleone wari umaze hafi umwaka adashyira hanze indirimbo ari wenyine kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yo guhimbaza Imana yise “Nzigulira” bisobanura Nkingurira.

Tubabwire ko Chameleone ari umwe mu bavandimwe ba Humphrey Mayanja uherutse kwitaba Imana azize Kanseri,  agashyingurwa mu cyubahiro tariki 03 Mata 2024, Mu ijoro ry’iyo tariki ni bwo Jose Chameleone yashyize ahagaragara indirimbo y’Imana igaruka ku bibazo anyuramo ayisaba ko yamufungurira imiryango y’imigisha yayo.

Jose Chameleone mbere yuko asohora iyi ndirimbo yabanje gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze amenyesha abakunzi be ko azanye ikintu gishya kandi yizeye ko kibashimisha,

Ati “Urukundo rw’Imana ibihe byose, mureke tujye mu rusengero.” Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe ejo bashyingura umuvandimwe we Humphrey Mayanja, mu magambo yavuze yagaragaje ko yatinye itabi ibintu byatumye benshi bibaza niba agiye kurireka burundu, mu buhamya yatanze.

Yagize Ati: “Humphrey yari mukuru wacu yasohoje inshingano ze neza, nakundaga kunywa itabi, ariko uko namubonaga nahitaga ndimira.”

Uretse Nzigulira Jose Chameleone yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Jamila, Befula, Milliano, Shida za Dunia, Mama Rhoda n’izindi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *