Minisitiri Dr Biruta Vicent yakiriye Perezida wa Czech n’uwa Madagascar mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vicent BIRUTA yakiriye abakuru b’Ibihugu bya Madagascar na Repubulika ya Czech, Aho baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry Rajoelina wa Madagascar bageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024. Aba bakuru b’ibihugu bakigera […]

Continue Reading

Senegal: Perezida Diomaye Faye yashyizeho Ousmane Sonko nka minisitiri w’intebe

Ku wa kabiri, Nibwo muri Senegal bemeje perezida mushya akaba kandi uyu muperezida ariwe muto cyane mu myaka ku isi yose muri iki gihe, kuko Bassirou Diomaye Faye ubu afite imyaka 44 y’amavuko ndetse akaba yari asanzwe atazwi cyane akaba yaraje kumenyekana mu buryo butangaje kuva muri gereza yerekeza mu ngoro mu byumweru bicye afunguwe. […]

Continue Reading

“Mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko ntakomeza kubayobora sinabatindira” Perezida Kagame.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame intore y’Abanyarwanda ahamya ko mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko atakomeza kubayobora nawe atazuyaza kubibemerera cyane ko aribo akorera. Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba […]

Continue Reading

Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bafite politiki igendera ku myumvire ishaje, Perezida Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumenya igihe ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizarangirira kuko hari n’ibituruka ahandi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, Perezida Kagame yavuze ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe batotezwa […]

Continue Reading

Abanyamakuru bose barasabwa gukora kinyamwuga mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Mu gihe mu Rwanda habura amezi abarirwa ku ntoki guisa kugirango amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite abe hasohowe amabwiriza n’amaegeko bigombakuranga abanyamakuru muri ibyo bihe by’Amatora. Abanyamakuru bose barasabwa gukora kinyamwuga bakagira uruhare mu gufasha abaturage kumenya amakuru yerekeranye n’amatora, no kutivanga mu bikorwa bya politiki, Ibi byagarutsweho ubwo abanyamakuru basozaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu […]

Continue Reading

Centrafrique : Aba Polisi b’u Rwanda bagera kuri 320 bambitswe imidari y’ishimwe.

Ku wa kane, tariki ya 28 Werurwe, Umuryango w’Abibumbye UN, wahaye imidali y’ishimwe abapolisi 320 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro, umutekano, no kurengera abaturage muri igihugu. Abo bapolisi bakuru bambitswe imidali harimo 139 bo mu […]

Continue Reading

Ese Diomaye Faye wabaye perezida wa Senegal ni muntu ki?

Bassirou Diomaye Faye yavutse ku ya 25 Werurwe 1980 ni umunyapolitiki wo muri Senegal kandi wahoze ari umugenzuzi w’imisoro akaba ubu yaramaze kuba Perezida watowe ku majwi menshi muri Senegali uyu mwaka wa 2024. Yahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PASTEF nyuma yo gushingwa ubu rikaba ritakibaho kuko ryasheshwe yasheshwe. Muri 2000, Faye yabonye impamyabumenyi […]

Continue Reading

Perezida Kagame yagaragaje ibisabwa kugirango yemere guhura na Perezida Felix Tshisekedi.

Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yatangajaje ko hakiri byinshi Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi akeneye kubanza gucyemura cyangwa kwitaho mbere yuko ashyira imbere ibyifuzo bye gusa. Ibi umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 cyagarukaga ku bibazo bijyanye […]

Continue Reading

Russia-Ukraine : i Kyiv Umuriro wa Missile z’UBurusiya wongeye kwaka uhitana ibihumbi.

Umuriro uhambaye w’ibisasu bya rutura wongeye kumvikana mu murwa wa Kyiv, Abaturage bose ba Ukraine bongeye gusabwa kuryamira amajanja mu gihe Uburusiya bwatangije urukurikirane rw’ibitero byo mu kirere. Kugeza ubu Intara ya Lviv ihana imbibi na Pologne nayo biravugwa ko yagezemo ibi bitero ndetse bikagira ingaruka nyinshi cyane ko byahitanye ubuzima bwa benshi mu basiviri, […]

Continue Reading

Nyuma ya PSD, ishyaka rya PL naryo rizashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko habura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako amashyaka atandukanye arimo Ishyaka PSD na PL yamaze kuba yemeza ko azashyigikira Paul Kagame. Nyuma ya PSD yahisemo gutanga Perezida Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora, Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe […]

Continue Reading