Abanyamakuru bose barasabwa gukora kinyamwuga mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Amakuru Politiki

Mu gihe mu Rwanda habura amezi abarirwa ku ntoki guisa kugirango amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite abe hasohowe amabwiriza n’amaegeko bigombakuranga abanyamakuru muri ibyo bihe by’Amatora.

Abanyamakuru bose barasabwa gukora kinyamwuga bakagira uruhare mu gufasha abaturage kumenya amakuru yerekeranye n’amatora, no kutivanga mu bikorwa bya politiki, Ibi byagarutsweho ubwo abanyamakuru basozaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bakwiye kwitwara,

birimo no gukora kinyamwuga no gufasha guha abaturage amakuru bakwiye kumenya ajayanye by’amatora.

Albert Baudouin Twizerimana, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), yavuze ko basanze umunyamakuru hari ibyo aba akeneye kumenya birimo n’uburyo agomba gutangaza amakuru ajyanye n’amatora.

Yagize Ati “Urebye tunavuze ku rwego mpuzamahanga, ku Isi hose, ibihugu 64 bifite amatora, muri Afurika bavuga ko ari ibihugu 19 bizakora amatora. Twasanze umunyamakuru wo mu Rwanda akwiye kumenya ibyo bintu, ariko akaba ahamagariwe cyane cyane gukora inkuru zirebana n’amatora mu Rwanda.”

Akomeza agira Ati “Umunyamakuru agomba gushishikariza Abanyarwanda cyangwa kubasobanurira ibirebana n’amatora, haba ku baturage bagomba gutora, abifuza kwiyamamariza imyanya izatorerwa, abo bose rero bakeneye kubona amakuru arebana n’amatora, amategeko arebana n’amatora cyangwa amategeko yubahirizwa mu gihugu cy’amatora.”

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko nubwo hari ibyo baba basanzwe bazi, ariko guhugurwa bibafitiye akamaro bitewe no kuba amatora ari kimwe mu bihe biba bidasanzwe, bityo umunyamakuru akaba agomba kwitwararika no kwitonda.

Ibi bishimangirwa na Marie Louise Uwizeyimana, umunyamakuru witabiriye ayo mahugurwa, aho yagaragaje akamaro n’inshingano z’umunyamakuru mu bihe bidasanzwe, by’umwihariko mu matora.

Ati “Igihe cy’amatora ni igihe kidasanzwe, umunyamakuru agomba kwitondera ibihe bidasanzwe kuko ikintu ashinzwe ni uguha abaturage amakuru, kubajijura, kubasobanurira aho ibihe bijyanye n’amatora bigeze, ngako akazi k’umunyamakuru.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko mu bihe by’amatora iyo umunyamakuru atandukiriye inshingano ze, agahinduka umunyapolitii bishobora kuyobya abaturage, ahubwo akwiye kuba umuyoboro ugomba kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’ibyo baba barigishijwe n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Umunyamakuru ntabwo akwiye kwivanga mu bikorwa bya Politiki, kubera ko iyo ubyivanzemo ushobora kuyobya abaturage, kuko baba barigishijwe. Hari komisiyo y’amatora ishinzwe kubasobanurira ibintu bakwiye gukora, ahubwo wowe wakabaye umuyobora wo kubasobanurira neza ibyo bigishijwe binyuze muri komisiyo y’amatora.”

Nubwo mu bihe by’amatora mu myaka yatambutse abanyamakuru bagiye bashimirwa uruhare rwabo, ariko hari n’aho byagiye bigaragara ko bagiye batandukira, bamwe bakivanga mu bikorwa bya PolitikI, aho bamwe bagiye bagaragara bambaye ibirango by’imitwe imwe ya Politiki nk’uko Albert Baudouin Twizerimana yabikomojeho.

Ati “Abanyamakuru mu bihe by’amatora byahise bagiye bakora akazi kabo neza, ndibuka ko na komisiyo y’amatora yashimye rwose uburyo ibitangazamakuru twagiye dutangaza amakuru, ariko hari n’amakosa ya kinyamwuga yagiye agaragara ku banyamakuru, aho hari abagiye bagaragara bambaye ibirango by’amashyaka, bakora inkuru zibogamiye ku bakandida runaka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *