Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bafite politiki igendera ku myumvire ishaje, Perezida Kagame.

Amakuru Politiki

Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumenya igihe ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizarangirira kuko hari n’ibituruka ahandi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, Perezida Kagame yavuze ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe batotezwa biturutse ku ngengabitekerezo y’ivangura yakwirakwijwe na FDLR, kandi ko kubera iki kibazo, abarenga ibihumbi 100 bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano.

Perezida Kagame yagize ati “Iyo mitekerereze ishingiye ku ivangura ry’amoko, ry’abantu icyo bari cyo, bagatotezwa, na bo ayo mateka barayafite ariko uko bigenda bikurikirana simbyumva neza. Ndetse ni yo mpamvu ubona muri Congo y’Iburasirazuba hariyo FDLR, Leta yo muri Congo ibashyigikiye, ejo bundi u Burundi na bwo bugira butya bwinjiramo.”

Yavuze ko ibibazo bya Congo atakwemeza igihe bizarangirira bitewe n’imiterere yabyo, Ati “Nanjye simbizi kuko ibyinshi bituruka ahandi. Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo ukibwira ngo ni ikindi gihugu. Ibibazo bihari ni iby’ubuyobozi bwa Congo.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bibazo babyinjizamo u Rwanda kandi bidakwiye ko rwikorezwa umutwaro utari uwarwo, Ati “Aho turi, hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo, ukwiye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo.’’

“U Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini. Batwikoreje umuzigo wa Congo imyaka 30, ibintu birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kuKwikoreza umurambo w’impyisi. Dufite ibibazo byacu bitureba.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo byinshi birimo ubukungu bwa RDC, aho Abanyaburayi baba bashaka gufata Congo neza bati “iratwarwa n’Abashinwa, Abarusiya, bakemera kwikoreza abandi umugogoro wa Congo.’’

Ati “Ujya gukura ibyo akura muri Congo, birandebaho iki? Ariko se baranshakaho iki?’’ Umukuru w’Igihugu yavuze ko uzashakira umuti ibibazo byo muri Congo atari u Rwanda, Loni cyangwa amahanga ahubwo yo ubwayo ari yo izatera intambwe ifatika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *