Papa Francis yasabye abategetsi gushaka uko bahagarika ubwicanyi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Nyuma y’isengesho rya Angelus rizwi muri Kiliziya Gatolika ryo ku cyumweru, Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile bo mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo amagana y’abaturage mu minsi yashize. Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.” Papa […]

Continue Reading

Umupilote wafotoye Isi bwa mbere yitabye Imana azize impanuka y’indege.

Bill Anders, umupilote w’icyogajuru cyiswe Apollo 8, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege. Uyu mugabo witwa Bill Anders wafotoye Isi bwa mbere ari ku Kwezi Abayobozi bavuze ko indege nto yari atwaye yahanutse ikagwa mu mazi mu majyaruguru y’umujyi wa Seattle, muri Leta ya […]

Continue Reading

Mu ibanga rikomeye, Amerika yahaye Ukraine ibisasu birasa kure.

Mu ntambara Ukraine ihanganye mo n’uburusiya yatangiye kurasa ibisasu karundura birasa mu ntera ya kure. Birakekwa ko ibi bisasu byaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko bikaza mu ibanga rikomeye. Ibi bisasu Ukraine yabirashe bwa mbere muri icyi cyumweru mu gace ka Crimea kigaruriwe n’uburusiya. Hari intwaro zifite agaciro ka Miliyoni 300 z’amadorali ya […]

Continue Reading

Muri Kenya Abantu 38 nibo bamaze kumenyekanye ko bahitanywe n’imyuzure.

Kugeza ubu abaturage b’aho muri Kenya, cyane cyane mu Mujyi wa Nairobi barimo guhura n’ingaruka zituruka kuri iyo myuzure warengeye zimwe inzu zabo, ugasenya n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye. Umuyobozi wa Polisi muri uwo Mujyi wa Nairobi, Fred Abuga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ku wa gatatu tariki 24 Mata 2024, imirambo yashoboye kuboneka ari […]

Continue Reading

Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka kuncuro ya 30.

Ejo hashize ku cyumweru tariki 07 Mata 2024, mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Bayern Munich nayo ikaba yarifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka. Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X, yahoze ari Twitter bugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo […]

Continue Reading

Ibyo wamenya ku mubyeyi (Umwana) wabyaye afite imyaka 5 gusa

Lina Medina, umukobwa ukiri muto ukomoka muri Peru yari akiri umwana ubwe igihe yibarukaga umwana w’umuhungu mu 1939, urubanza rukomeye rukaba rukomeje kuba amayobera atarakemuka kugeza na n’ubu. Impungenge zatangiye kwiyongera igihe Lina, wabaga mu mudugudu wa kure wa Andes, yatangiraga gukura bidasanzwe ndetse no kugira inda nini icyo gihe ababyeyi be babanje gutinya ko […]

Continue Reading

Nyuma y’igihe kinini adakora indirimbo, Jose Chameleone yashyize hanze indirimbo yo guhimbaza Imana.

Joseph Mayanja wamamaye cyane nka Jose Chameleone yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana nyuma y’igihe kinini atacyumvikana mu muziki nk’uko byahoze. Uyu muhanzi rurangiranwa Jose Chameleone wari umaze hafi umwaka adashyira hanze indirimbo ari wenyine kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yo guhimbaza Imana yise “Nzigulira” bisobanura Nkingurira. Tubabwire ko Chameleone ari umwe […]

Continue Reading

Impyiko y’ingurube yatanze icyizere cyo gusimbuzwa iy’abantu igakora.

Umuntu wa mbere washyizwemo impyiko y’ingurube yavuye mu bitaro arataha, Nyuma y’iki gikorwa cya mbere gikozwe cyo kwitabaza ingingo y’inyamanswa mu kugerageza. Uyu mugabo w’imyaka 63 witwa Richard Slayman yasezerewe ku munsi wejo ku wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024, Nyuma yuko yari amaze iminsi ahabwa ubuvuzi mu bitaro bya Massachusetts General Hospital (MGH) biherereye […]

Continue Reading

Senegal: Perezida Diomaye Faye yashyizeho Ousmane Sonko nka minisitiri w’intebe

Ku wa kabiri, Nibwo muri Senegal bemeje perezida mushya akaba kandi uyu muperezida ariwe muto cyane mu myaka ku isi yose muri iki gihe, kuko Bassirou Diomaye Faye ubu afite imyaka 44 y’amavuko ndetse akaba yari asanzwe atazwi cyane akaba yaraje kumenyekana mu buryo butangaje kuva muri gereza yerekeza mu ngoro mu byumweru bicye afunguwe. […]

Continue Reading

Uganda : Abayobozi ba leta bose bategetswe gukora imyitozo ngororamubiri.

Leta ya Uganda yategetse abakozi ba leta bose kujya bafata amasaha abiri buri cyumweru bagakora imyitozo ngororangingo kugira ngo bakomeze kugira amagara meza atuma batanga umusanzu. Aya mabwiriza yanyujijwe mu ibaruwa igenewe ibigo byose bya leta yanditswe na Lucy Nakyobe, umukuru w’abakozi ba leta, wavuze ko iyo myitozo izafasha mu kurokora ubuzima bw’abakozi ndetse ikagabanya […]

Continue Reading