Ariokot atangiye gushakisha uko yakwandikwa mu gitabo cy’uduhigo ku ya 29 Ukuboza 2023, Ariokot yari amaze kugerageza ku ya 8 Ukuboza ariko ahura n’ibibazo bike birimo amakosa ya y’ibikoresho bifata amashusho.
Ibi akaba nanone tabikorera ngo kugira ngo ace agahigo gusa ahubwo akaba avuga ko afite umushinga witwa “Faith In Tree” ugamije kwigisha abantu no kubakangurira ko ibiti nabyo bifite akamaramo.
Faith Patricia Ariokot avuga ko yakunze ibiti akiri muto kuko yateye igite cye cya mbere ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko.
“Nateye igiti cyanjye cya mbere mfite imyaka 12. Ndi uharanira imihindagurikire y’ikirere, ntera ibiti kandi nshyigikiye ibiti. Muri 2019, nyuma yo gusoma ibijyanye no gutwika ishyamba rya Amazon, ishyamba rinini ku isi, ryaranshenguye umutima maze rinyohereza mu mwobo w’urukwavu aho nasanze imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka mbi byagize ku isi yacu. Nabaye umuntu uharanira imihindagurikire y’ikirere. Ariko sinashakaga kumera gutya. Nibajije nti: “Niki Nakora kugira ngo mfashe”? Nibwo iyo nsubiye inyuma muburyo budasanzwe, ikintu nari nzi cyari ugutera ibiti.”
Avuga ko yatangije gahunda yo kujya atera ibiti noneho no kubyorora akoresheje imbuto aho ajya atanga ibiti ku bantu batandukanye kandi akabitanga ku buntu aho kubigurisha.
Ariokot akaba umwe mu Bagande babashije gutsindira agahigo ka Guinness World Record ko kumara igihe kinini ahobera igiti kirekire nyuma yuko Mama D ahesheje igihugu ishema nyuma yo gutsindira Guinness World Record mu kumara amasaha menshi ari guteka.
Abagande benshi bakaba bakomeje kwishimira itsinzi y’aba bose bamaze guhesha ishema igihugu cyabo mu gutsindira utu duhigo.