U Rwanda rwatangije ingamba zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, zigomba gutanga icyizere muri 2026.

Amakuru Imibereho myiza. Ubuzima

Amakuru meza ku banyarwanda bose ni uko U Rwanda rukataje cyane mu rugamba rwo kurandura burundu indwara ya Kanseri y’inkondo y’umura ndetse ko bishoboka cyane ko kugeza ubu bigiye gusobanuka kurushaho vuba.

Amakuru yatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yahamije ko mu myaka ibiri gusa U Rwanda ruzaba rwaramaze gupima abantu bose batahawe urukingo rw’iyi kanseri y’inkondo y’umura ndetse bikazafasha kumenya neza urwego igezeho n’uko yakwirindwa ndetse n’uburyo bwiza kandi buvuguruye abayifite bavurwa bagacyira.

Nta gushidikanya ko gahunda Igihugu gifite ari iyo guca no kurandura iyi kanseri ikabasha gucika mu gihugu, Kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 02 Gashyantare 2024, Mu nama yahuje inzego z’ubuzima ku nsanganyamatsiko yo kwimakaza ubuzima buzira Kanseri, Nibwo Minisitiri Dr Nsanzimana yatangaje iby’iyi gahunda ishobora kuzafasha cyane.

Hari ingamba nyinshi zizweho kandi zigafatwa mu rugamba rwo kurwanya iyi Kanseri ikaba yanacika mu gihugu nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibigarukaho. Kanseri ni indwara ikunze kuzahaza Abanyarwanda cyane, aho mu mwaka ushize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko warangiye mu Rwanda abagera ku 5283 basanzwemo kanseri.

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko igikomeye muri ibyo ari uko abarenga ½ cy’abayisangwamo baba batanabizi cyangwa barabimenye bitinze, ha handi umuntu abimenya igiye no kumuhitana, akavuga ko ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange, ariko akavuga ko bari gushyiraho ingamba nyinshi zo kubirwanya.

Izo ngamba zirimo kumenya uburyo yirindwa kuko hafi 40% bya kanseri zose ziba zishoboka kwirindwa hubahirijwe imigirire, imirire n’iminywere yubahiriza amabwiriza ya muganga n’ibindi, Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iy’ibere ni zo ziganje cyane mu Banyarwanda kurusha ibindi.

Muri 2023 RBC yasuzumye abantu 97.077 kanseri y’inkondo y’umura basanga abagera kuri 610 bafite iyi kanseri, mu gihe kandi hanasuzumwe abantu 130 133 kanseri y’ibere abagera kuri 605 bakayisangwamo.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko nk’iy’inkondo y’umura nubwo ari yo ihitana benshi mu minsi iri imbere izacika bijyanye n’uko hari urukingo rwa Human Papilloma Virus, rumaze guhabwa abana n’abakobwa ku kigero cya 95%, ikibazo kikaba gisigaye ku batararuhawe ni ukuvuga abakuru cyane ko bo bacikanwe.

Izindi kanseri zibangamiye Abanyarwanda n’iz’urwungano ngogozi (kuva mu kanwa kugeza aho umwanda usohokera), kanseri zifitanye isano n’ibyo abantu banywa cyangwa barya, cyane cyane inzoga. Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ibijyanye no kuvura, gusuzuma no gukurikirana ibijyanye na yo, u Rwanda rumaze kugera ku kigero cya 80% by’ibikenerwa byose ngo rubyikorere.

Yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugira ibigo bitandukanye byita kuri iyi ndwara birimo Ikigo kivura kanseri mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Ibitaro bya Butaro ndetse n’ibitaro bya kaminuza byose, akavuga ko 20% isigaye hari icyuma cyihariye kigaragaza uko kanseri ikura cya PET Scan, ari cyo gikomeye kitaraboneka ariko inzira zo kukigura zikaba zaratangiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *