“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda biyemeje kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nkingi zagize uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranbuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global Citizen Now, igamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kurwanya ubukene […]

Continue Reading

Ibiciro bya Lisansi na mazutu byatumbagiye.

RURA yashyizeho ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu ku ma sitasiyo yo hirya no hino mu gihugu, Aho byombi byazamutse cyane cyane lisansi yatumbagiye cyane. Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024 Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko igiciro gishya cya lisansi ari 1,764 Frw bivuze ko kiyongereyeho 127 Frw kuri litiro, Ni mu gihe […]

Continue Reading

“Mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko ntakomeza kubayobora sinabatindira” Perezida Kagame.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame intore y’Abanyarwanda ahamya ko mu gihe cyose abanyarwanda baba bifuje ko atakomeza kubayobora nawe atazuyaza kubibemerera cyane ko aribo akorera. Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba […]

Continue Reading

Uganda : Abayobozi ba leta bose bategetswe gukora imyitozo ngororamubiri.

Leta ya Uganda yategetse abakozi ba leta bose kujya bafata amasaha abiri buri cyumweru bagakora imyitozo ngororangingo kugira ngo bakomeze kugira amagara meza atuma batanga umusanzu. Aya mabwiriza yanyujijwe mu ibaruwa igenewe ibigo byose bya leta yanditswe na Lucy Nakyobe, umukuru w’abakozi ba leta, wavuze ko iyo myitozo izafasha mu kurokora ubuzima bw’abakozi ndetse ikagabanya […]

Continue Reading

Nyuma ya PSD, ishyaka rya PL naryo rizashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko habura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako amashyaka atandukanye arimo Ishyaka PSD na PL yamaze kuba yemeza ko azashyigikira Paul Kagame. Nyuma ya PSD yahisemo gutanga Perezida Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora, Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe […]

Continue Reading

Ishyaka rya PSD ryiyemeje kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ishyaka rya PSD ryiyemeje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mezi ari imbere rizaba rishyigikiye Perezida Paul Kagame umukandida w’Ishyaka rya RPF Inkotanyi. Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko abura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD yemeje ko […]

Continue Reading

Inkubito z’Icyeza zahawe inshingano zo kugira uruhare muri gahunda ya “Tunywe Less”

Madamu Jeannette Kagame, yasabanye anagira inama zihambaye urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza zo kugenderaho mu buzima bwabo bw’ahazaza kugirango bazabe ab’umumaro ndetse bigirweho byinshi. Izi nama ndetse n’impanuro Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabitangiye mu biganiro n’umuhango wo guhemba urubyiruko rw’Abakobwa b’inkubito z’Icyeza basaga 216 mu mashuri y’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye batsinze neza, kuri uyu […]

Continue Reading

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu. Uyu mwiherero wasorejwe muri Intare Arena I Rusororo wari watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, ndetse ukaba waribanze ku ntambwe zifatika mu kubaka imikoranire itanga ibisubizo binogeye abaturage kandi guverinoma yifuza. Mu butumwa bwe osoza […]

Continue Reading

Nyagatare : bashyizwe igorora, Abaturage basaga 3000 bagiye kuvurwa nibura mu minsi 5.

Mu Karere ka Nyagatare abaturage barishimira cyane ubufasha bw’ubuvuzi bagiye kwitabwaho mu buryo bwihariye n’abaganga b’inzobere ku ndwara zitanduakanye baturutse mu Bitaro bya Gisirikare I Kanombe. Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare basanzwe bivuriza ku bitaro bya Gatunda, barishimira ko batangiye guhabwa serivisi zihariye z’ubuvuzi nyuma yo kwegerwa n’abaganga b’inzobere baturutse mu […]

Continue Reading

Impunzi ziri muri Uganda ni 3,6% by’abaturage bayo

Uganda ifite inkambi nini y’impunzi muri Afurika, miliyoni 1.6. Kurenza inshuro ebyiri abo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, nkijanisha ryabaturage bayo. Ariko igabanuka ry’amafaranga rishobora gushyira mu kaga impunzi ziri muri iki gihugu. Impunzi nyinshi zikomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Sudani yepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, icyateye aba bantu guhunga ibihugu byabo biterwa […]

Continue Reading