Nyuma y’iminsi mike atandukanye na USM Khenchela, Djabel yerekanywe mu ikipe nshya.

Amakuru Imikino

Nyuma y’iminsi mike Manishimwe Djabel, atandukanye n’ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya muri Iraq.

Mu ijoro ryakeye tariki 5 gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda.

Kw’itariki ya 1 Gashyantare 2023, ni bwo USM Khenchela yo muri Algeria, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo na Manishimwe Djabel ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego.

Nyuma yibyo kw’itariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yemeje ko yamaze kumvikana na we.

Al-Quwa Al-Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq, aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona yabo.

Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukina muri iki gihugu.

Djabel yanyuze mu makipe nka SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga FC baje gutandukana muri 2014, ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye muri 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023, agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela, none yamaze kwerekeza muri Iraq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *