Rwamagana : Abantu 6 baguye mu mpanuka y’Ubwato yabereye mu kiyaga cya Mugesera.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Mu karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’impanuka y’ubwato bwari butwaye abasaga 40 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu abagera kuri 6 muri bo bakahasiga ubuzima abandi bakarohorwa ndetse abandi baburirwa irengero.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwaturukaga mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi bwerekeza mu murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana butwaye abantu bagera kuri 40 bari bagiye muri gahunda zitandukanye zabo. Ubu bwato ngo bwaje kurohama bitunguranye maze abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima, Naho abandi 31 barohorwa mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero.

Kugeza ubu inzego z’umutekano zatangiye akazi ko gushakisha aba baburiwe irengero kuva ku munsi wejo, Tubabwire ko ari impanuka yabereye mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Yabereye mu kiyaga hagati nk’uko bamwe mu batuye muri uyu Murenge babivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu Benshi, Yavuze ko ku rupapuro rw’ubwishingizi ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.

Ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”

“Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kuvuga ko hari abandi bantu bari mu mazi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa kugira ngo nabo bakurwemo, Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi nka COODURAM, ikaba yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 muri ubwo bwato.

SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, gukoresha ubwato bwa moteri ndetse bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.

Kuri ubu imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga. Kuri ubu kandi Polisi ishami ryo mu mazi riri gushakisha abandi bantu bivugwa ko bari bari muri ubu bwato.

Source: IGIHE.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *