Nyuma yo kubishimira cyane abakunzi babo bayobewe ibibaye ubwo Nizzo yahanukaga ku rubyiniro.

Amakuru Imyidagaduro

Itsinda rya Urban Boys ryongeye gushimangira ko ari abahanzi bagikunzwe cyane n’abanyarwanda ndetse ko baramutse bongeye kwihuza bagakora bakomezanya igikundiro cyabo bahoranye.

Umuraperi Riderman nawe ni imwe mu bahanzi bahinduye isura y’Igitaramo nyuma yuko aririmbye indirimbo zitandukanye nka Horo, Nkwiye igihano, Umwana w’Umuhanda n’Izindi nyinshi, Kugeza Ubwo asanzwe ku rubyiniro na Urban Boys bakamufasha mu ndirimbo bakoranye zirimo indahiro, Till I die, ndetse na Ntakibazo.

Urban Boys nibo bahanzi berekanye itandukaniro mu gitaramo cyose ndetse bigaragara ko abanyarwanda bakibakunda ndetse bari babakumbuye cyane, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys baririmbye indirimbo zabo zakunzwe cyane nka Bibaye, Take it Off, Mama, Umwanzuro Sipiriyani, Kigali Love, Kelele, Turn Up n’Izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *