Mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 30 Werurwe 2024, Umuhanzi Platin P yakoze igitaramo cy’Agatangaza afashwijwe na bagenzi be biganjemo abo batangiranye umuziki ndetse bakoranye igihe kirekire.
Ni Igitaramo cyatangiye gitinze ugereranije n’amasaha yari yatangajwe ko kizatangirira, Gusa bamwe na bamwe bakaba bari batangiye kuhagera mu masaha ya saa 5:00 Pm, Ni Igitaramo cyayobowe na Isheja Sandrine ukorera Kiss FM nka MC ndetse na MC Tino.
Isheja Sandrine yageze ku runyiniro ku Isaha ya saa 7:45 maze anyuzamo urwenya kugeza yakiriye Umuhanzi Wa mbere ku isaha ya saa 8:00 Pm ariwe ZEO Trap wabyinishije abantu bigacika cyane cyane urubyiruko.
Platini yinjiriye mu ndirimbo iri mu zo aheruka gushyira hanze yise “Jirewu”. Uyu mugabo wari wambaye imyambaro irimo ibara ry’umukara n’icyatsi, yakomereje ku ndirimbo yakoranye na Safi Madiba bise “Fata Amano”.
Platini P yanyuzagamo akifashisha injyana zo muri Congo Kinshasa mu gususurutsa abantu mu mbyino zibyinitse abifashijwemo n’itsinda ry’ababyinnyi bari bambaye bajyanishije na za ga mu ntoki. Nel Ngabo yafashije Platini P mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ya Motema” iri mu zigifite uburyohe kugeza n’ubu.
Platini yakurikijeho indirimbo yitwa “Aba Ex” yakoranye na Ben Adolphe. Butera Knowless nawe yasanze Platini ku rubyiniro, bafatanya gususurutsa abakunzi babo mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ntabirenze”.