Umukinnyi ukomoka mu Rwanda yasinyiye ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

Amakuru Imikino

Umukinnyi w’umunyarwanda witwa Kamari Olivier Doyle, yamaze gusinyira ikipe ya Brighton & Hove Albion yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi ukiri muto ku myaka 18, akaba yakiniraga abatarengeje imyaka 21 b’ikipe ya Southampton, rimwe na rimwe akifashishwa mw’ikipe nkuru.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, ni bwo ikipe ya Brighton & Hove Albion yemeje ko uyu mukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, bamaze kumusinyisha.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ubuhanga bwe bwatumye yitabazwa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu bato aho amaze kuyikinira imikino 8, 3 mu batarengeje 17, 3 mu batarengeje 18 n’ibiri mu batarengeje 19.

Kamara Olivier Doyle akaba avuka kuri se w’Umunyarwanda ni mu gihe nyina akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza.

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda witwa Kamari Olivier Doyle, yamaze gusinyira ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *