Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, hateganijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa.

Amakuru Ibiza n'Impanuka

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10, hateganyijwe ko imvura izakomeza kugwa.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu, ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’Ukwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu n’irindwi, ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu, ariko imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’itariki ya 4 Gicurasi 2024. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye mu karere hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro no mu bice bicye by’uturere twa Gakenke, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’uturere twa Musanze na Burera, ibice byo hagati bishyira uburengerazuba bw’uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru na Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *