Leta ya Uganda yategetse abakozi ba leta bose kujya bafata amasaha abiri buri cyumweru bagakora imyitozo ngororangingo kugira ngo bakomeze kugira amagara meza atuma batanga umusanzu.
Aya mabwiriza yanyujijwe mu ibaruwa igenewe ibigo byose bya leta yanditswe na Lucy Nakyobe, umukuru w’abakozi ba leta, wavuze ko iyo myitozo izafasha mu kurokora ubuzima bw’abakozi ndetse ikagabanya indwara nyinshi zishobora guterwa n’ibyo kurya bakoresha ntibakore imyitozo.
Leta ya Uganda nayo yahise itangaza ku rubuga nkoranyambaga rwayo X ko iyi gahunda izagabanya ibibazo komeje kwiyongera biterwa n’indwara zishingiye ku mibereho ya buri munsi birimo imivuduko y’amaraso n’ibindi muri icyo gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka ibiri ubushakashatsi bwakozwe ku buzima muri iki gihugu bugaragaje ko umubyibuho ukabije muri iki gihugu wazamutse ukava kuri 17% ukagera kuri 26% mu myaka 17 yari ishize, Tubabwire ko atari ubwa mbere leta ya Uganda ishyizeho gahunda yo gushishikariza abayobozi ndetse n’abaturage muri rusange gukora imyitozo ngororangingo.
Mu 2018, Uganda yashyizeho umunsi w’igihugu wo gukora imyitozo ngororangingo wubahirizwa buri ku cyumweru cya kabiri cya Nyakanga (7), Aho ibikorwa bya siporo bikorerwa mu gihugu hose ndetse ibinyabiziga bigatanga akanya ko gukora izo siporo.
Dr Charles Oyoo Akiya, komiseri muri minisiteri y’ubuzima ya Uganda ushinzwe ibikorwa byo kwirinda indwara zitandura, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko iyo minisiteri yo yari isanzwe ikoresha imyitozo ngororangingo ku bakozi bayo, kandi ko iyi minisiteri yifuza ko iyo gahunda ikurikizwa mu bigo byose bya leta.