Bugesera : Yasubije moto yari yibye nyuma yo gutererezwa Inzuki.

Amakuru Urugomo Utuntu n'Utundi

Mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata haravugwa inkuru itangaje y’umusore wibye Moto umuvandimwe we akaza guhabwa isomo ryatumye yihutira gusubiza iyo moto uwo yayibye ndetse akarahira kutazongera ukundi.

Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki, Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.

Bamwe mu batuye muri uwo murenge bavuga ko ibintu nk’ibyo bikunze kuhagaragara ndetse ko ubusanzwe ubujura butari bukiharangwa cyane ahanini kubera icyo kintu kijyanye n’amarozi, Abandi babashije kuganira n’itangazamakuru bavuze ko amasomo nk’aya atuma abajura batinya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *