Abashinzwe iby’indege barimo gukora iperereza ku mpanvu indege ya Alaska Airlines Boeing 737 MAX 9 yatakaje igice cyayo cy’urugi rwa fuselage, Nyuma y’iminota itandatu ihagurutse i Portland, Oregon, ikananirwa guhagarara bikarangira itegetswe kwihutira kumanuka ngo iparikike ku kibuga.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, Ubwo iyi ndege yahagurukaga ku kibuga cya Portland, Oregon maze yagera mu kirere bitunguranye igata urugi rwayo, iBi byaje gutuma amahitamo aba gusubira ku kibuga maze bagashyiraho urundi rugi, Gusa nta n’umwe mu bagenzi n’abakozi 177 wakomeretse muri iyi ndege ya Alaska Airlines 1282, yari imaze kugera ku butumburuke bwa metero 16.300 mu gihe urugi rwayo rwa fuselage ryatakaraga.
Iyi ndege yaguye neza muri Portland, Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibindi bigo birakora iperereza, Kuri iki cyumweru, Nibwo uru rugi rwgaragaye hafi y’umugi wa Potland ruvumbuwe n’umwarimu w’ishuri, Abashakashatsi bakaba bari mu mirimo yo gusuzuma icyo icyuma gipima ibiro 63, 48 kuri 26-santimetero kugirango bamenye neza impamvu cyatandukanijwe n’indege kikagwa bitunguranye.
Hafi ya terefone ebyiri, zikekwa ko zikomoka mu ndege, nao zabonetse hafi aho, Abayobozi kandi barimo gusuzuma urumuri rwo kuburira indege mu kirere ku ndege eshatu zabanjirije iyi, Kuwa 7 Ukuboza, 3 Mutarama na 4 Mutarama, kugirango barebe neza niba rwaragize uruhare muri iyo mpanuka ya Alaska Airlines yabujije indege kuguruka muri Hawaii ikayigonga.