Umupilote wafotoye Isi bwa mbere yitabye Imana azize impanuka y’indege.

Amakuru Mu mahanga.

Bill Anders, umupilote w’icyogajuru cyiswe Apollo 8, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege.

Uyu mugabo witwa Bill Anders wafotoye Isi bwa mbere ari ku Kwezi

Abayobozi bavuze ko indege nto yari atwaye yahanutse ikagwa mu mazi mu majyaruguru y’umujyi wa Seattle, muri Leta ya Washington, Muri Leta zunze ubumwe z’America.

Umuhungu wa Anders, Greg Anders, yemeje ko se ari we wari utwaye iyo ndege, kandi ko umurambo we wabonetse mu masaha y’umugoroba tariki 07 Kamena 2024.

Bill Anders, wari umupilote w’icyogajuru Apollo 8 cyagiye ku kwezi, ni we wafashe ifoto igaragaza Isi mu isanzure, ikaba ari imwe mu mashusho y’umurage w’akataraboneka yafatiwe mu isanzure yerekana Isi uko yakabaye.

Iyo foto yafashwe ku munsi ubanziriza Noheli mu butumwa bwo mu 1968, ubwo Abanyamerika bavaga ku Isi ku nshuro ya mbere bakagera ku Kwezi. Iyo foto yerekana igice cy’Isi isa n’itunguka hakurya mu mwijima, uyireba ahagaze ku butaka bwo ku Kwezi.

Ifoto y’umubumbe w’Isi yafashwe na Bill Anders.

Bill Anders na we amaze kubona ubwiza bw’iyo foto, yavuze ko ari wo musanzu we wa mbere yemera yatanze muri gahunda irebana n’ibyo mu isanzure.

Iyo foto ihabwa agaciro gakomeye kagendanye n’ibikorwa byo kubungabunga isi, ari na yo bashingiyeho bashyiraho Umunsi w’Isi nk’igikorwa ngarukamwaka cyo guteza imbere ibikorwa bigamije gufata neza umubumbe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *