Umuhanzi nyarwanda yakoze indirimbo asingiza ubutware bwa Satani

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Si ibintu bimenyerewe cyane ko umuhanzi cyangwa undi uwari wese ashobora gushyigikira ibikorwa ndetse akanishyira mu mwanya wa Satani, uzwiho kuba ariwe zingiro ry’ibibazo biriho ku isi (Nkuko bivugwa n’ababyizera), Dore ko banamwita Sekibi.
Umuhanzi nyarwanda yakoze indirimbo imara iminota 3 n’amasegonda 21 avugamo ubutware n’uburyo Satani ariwe uyoboye isi.

Iyi ndirimbo yitwa “Karundura” y’umuhanzi witwa Rosh Knight yakoranye n’umuhanzi GAMA mu nyikirizo. Ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Barick Music wanagize uruhare mu kuyobora amashusho yayo afatanyije na Jimmy wanatunganyije amashusho y’iyi ndirimbo na Satos Jesus.
Rosh Knight aba aririmba yishyize mu mwanya wa Satani, Mbega mu bigaragara aba ari kuvuganira Satani kandi nanone mu ishusho ye nka Satani.

Mu gitero cya mbere atangira avuga ibigwi ndetse n’ubuhanga bwa Satani, Avuga ko ari ikiremwa giteye amatsiko, akavuga ko afite ubwenge bwinshi kandi ko afite urufunguzo rw’ubwenge bw’isi kandi ko anafite imbaraga zidasanzwe. Akomeza avuga uburyo ariwe uyoboye isi kandi ari nawe ugira uruhare mu butegetsi bw’isi kandi ari nabo barinzi b’ubutunzi bwe.

Muri iyi ndirimbo haraho twavuga ko yabaye nkutera ibuye ku karere (urwenya) yavuze ko ibintu bye ku isi bikorwa na Papa , Apostle, Mufti naho Padri, Pastor, Sheikh akavuga ko bo ari abarinzi barinda abo yahumye amaso kubw’irari n’ubutunzi n’ubwibone abateza.

Yagarutse kandi no kubantu basanzwe babaho bashakisha uko babona amafaranga, avuga ku byamamare, abanyabwenge abavumbuzi bose avuga ko ari abakozi b’ubwami bwe ndetse ko ubushakashatsi n’ikoranabuhanga byose biri mu biganza bye.

Muri iyi ndirimbo avuga acyurira abantu ababwira ko bakunda ubutunzi, bagakunda n’abagore beza ngo gusa ikibazo cy’abantu nuko nuwabakunze bamwanga.


Iyi ndirimbo nubwo ushobora kuyumva bwa mbere cyangwa ugashyiramo amarangamutima bitewe n’imyizerere yawe, Ni indirimbo ifite ubutumwa busaba ko uyumva neza.

Uburyo bw’iyi ndirimbo aba avuga ko nubwo abantu bishyizemo ko Satani ari mubi nkuko byigishwa ariko nanone amugarukira yerekana ko n’abantu haribyo bakora kuburyo nawe atazihanganira kubakira, Urugero ni nko mu nkikirizo aho twavuze avuga ukuntu abantu bakunda ubutunzi ariko nanone ugasanga iyo babubonye abo bari kumwe bahita babata bagashwa.

Avuga ko ataje gutanga amahoro ku isi, ko ataje guhangana no guhanganisha avuga ko kandi ataje vuba kuko yaje kera hari nabo yakoranye nabo mu bakurambere, aho ni mu gitero cya kabiri cy’iyi ndimbo “Karundura” ya Rosh Knight na GAMA.


Akomeza avuga ko yakoranye n’abakurambere ba kera kandi bakaba baragiranye ibihango byinshi, Muri abo bakurambere harimo Ryangombe, Nyirabiyoro na Semuhanuka. Avuga rero ko kubw’izo mpamvu abantu badashobora kumuva mu nzara ngo kuko hamenetse amaraso menshi yo kubandwa.

Avuga ko nta muntu wavumbura inkomoko yaya madini yose, avuga ko ntawe kuko abantu babyawe n’abantu ko bambaye inyama n’amaraso ko roho z’abantu zireba hafi cyane. Avuga ko uko wamwita ko kose yaba shaitwani, shitani cyangwa ukamwirukana (Toka Satani) ko uzabura ijuru, udafite n’isi narangiza akwimye n’ikuzimu, Icyo gihe ko imperuka yawe ari ugupfa narangiza akwisasire aniyorose abantu.

Rosh Knight ubusanzwe akunze gukora indirimbo zikunze kugira ibitekerezo byihariye bitandukanye n’abandi kuko nko muri 2014 yasohoye indirimbo yitwa “Ndashaka Gupfa” nayo yakoreye kwa Producer Barick basanzwe bakorana ibikorwa by’umuziki n’ibindi kuva kera.

Igitekerezo nacyo kiri muri iyi ndirimbo yakoze muri uwo mwaka asohora iyo ndirimbo igitekerezo yakigize agendeye ku kuba bamwe mu bantu bafatwa nk’ibihangange ari abantu baba barakoze ibibi, ariko bakagororerwa kugirwa ibihangange ku rwego rumwe n’urw’abakoze ibyiza.Ngo iyo ni yo mpamvu yahisemo kuririmba ko ashaka gupfa kugirango ajye kubaka ikigo ngororamuco ikuzimu.

Amakuru dufite y’abantu be ba hafi nuko afite gahunda yo gukora izindi ndirimbo kandi ko hari niziri muri studio zirimo gutunganywa hari nizarangiye zitegereje kujya hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *