Umugabo yareze umuganga yishyuye ngo amwongerere ubunini bw’igitsina bikarangira kigabanutse.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima Utuntu n'Utundi

Mu gihugu cya Turukiya, umugabo yatanze ikirego mu rukiko, arega umuganga yishyuye amafaranga ngo amwongerere ubunini bw’igitsina, maze bikarangira kigabanutse.

Uyu mugabo witwa Ilter Turkmen, ni umukozi wa Banki, akaba akomoka ahitwa Tekirdag muri Turkey, uyu mugabo ashaka indishyi y’akababaro ya ($16. 500), igomba gutangwa na Dr. Haluk Soylemez, umuganga wagombaga kumwongerera igitsina yaba mu bunini no mu burebure, yarangiza agatuma ahubwo kigabanukaho sentimetero imwe nyuma yo kumubaga.

Turkmen avuga ko uwo muganga yari yamusezeranyije ko namara kumubaga igitsina cye kiziyongeraho sentimetero eshatu (3cm) mu bugari na sentimetero eshatu mu burebure, ari ko nyuma yo kubagwa kabiri, byarangiye igitsina cye kigabanutseho sentimetero imwe (1cm) ugereranyije n’uko cyanganaga atarabagwa.

Abanyamategeko bunganira uyu mugabo mu rukiko, babwiye umucamanza ko uko kubagwa kwateye umukiriya wabo ububabare bukomeye cyane ku buryo yamaze ukwezi kose adashobora kugenda neza, ndetse bikarangira asigaranye igitsina kigufi ugereranyije n’uko cyari kimeze mbere ndetse cyuzuyeho inkovu ziteye ubwoba.

Mu nyandiko abanyamategeko ba llter Turkmens, bashyikirije urukiko, basobanuye ko bwa mbere umukiriya wabo yagiye kubagwa ku ivuriro rya Dr. Soylemez muri Mutarama 2022, mu gihe yari atangiye gukira, akazajya anyuzamo akava amaraso.

Uyu mugabo yaje gusubira kwa muganga amubwira uko ikibazo kimeze, nyuma yo gusuzuma umurwayi, Dr Soylemez yamuhaye indi gahunda yo kongera kubagwa. Iyo nshuro ya kabiri abagwa, yo yasize ameze nabi kurushaho.

Yagize ububabare bagereranya n’ubwinjiza umuntu mu rupfu, ku buryo byamunaniye kugenda uko bikwiye, na nyuma y’uko ububabare bugabanutse, igitsina cye ngo cyasigaranye inkovu zitazavaho kandi kiba na kigufi kurusha uko cyareshyaga mbere yo kujya kubagwa.

Turkmen, ngo yari afite inzozi zo kongererwa sentimetero eshatu (3cm) kuri sentimetero 12 yari asanganywe zikaba sentimetero 15, ariko ubu ababazwa no kuba nyuma yo kubagwa na muganga Soylemez igitsina cye cyarasigaranye sentimetero 11 gusa, aho kwiyongera kikagabanuka.

Dr. Solemez we avuga ko kuva ku ntangiro igitsina cy’uwo mukiriya cyari sentimetero 11, akemeza ko kubera imiterere y’umubiri we kumwongerera ubunini n’uburebure bw’igitsina byanze, ariko ko nta kosa ryabaye mu buvuzi yahawe. Mu rukiko Dr. Solemez yagize ati “Nta kosa ryabaye mu gikorwa cyo kubaga nakoze.”

Ikinyamakuru cyo mwiki gihugu (Odditycentral) cyatangaje ko uru rubanza rugikomeje, kandi ko nta ruhande na rumwe muri iki gihe rwemera kugirana ikiganiro n’itangazamukuru kuri kino kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *