Umugabo wo mu karere ka Nyanza yanizwe n’inyama arapfa.

Amakuru Ubuzima

Mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka kibinja, umurenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza muntara y’amajyepfo umugabo yanizwe n’inyama Arapfa.

Iyi nkuru yincamugongo yumvikanye taliki ya mbere mutarama 2024, ubwo umugabo yanigwaga n’intongo y’inyama agahita yitaba Imana.

Uyu nyakwigendera avuka mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka kibinja, umurenge wa Busasamana waruri mu kigero cy’imyaka 50, ngo yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’ubunani.

Mbere y’uko ibyo biba uyu mugabo yitabiriye ubutumire, bageze mugihe cyo gufata amafunguro inyama yaramucitse igeze mu muhogo irahagama bagerageza kumufasha ariko biba ibyubusa, bamujyana kwa muganga nabyo biranga, birangira ahasize Ubuzima.

Umuturage bari babonanye mbere yuko ava murugo yavuze ko yagiye rwose ari muzima ntakibazo na kimwe afite, yongeraho ko ababajwe n’urupfu rutunguranye rwa mugenzi we kuba yitahiye atariye ubunani nkabandi.

Kuruhande rw’ubuyobozi kugeza nanubu ntacyo buratangaza Kuri urwo rupfu rudasanzwe rw’uwo mugabo.

Nyakwigendera akaba yarashyinguwe ejo taliki ya 02 mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *