Uko wagenzura ko umuti ari umwiganano, bizwi nka pirate mundimi z’amahanga.

Ubuzima

Mu buzima tubayemoo, turarwara, tugakenera kwivuza, muri uko kwivuza, iyo tugiye kwivuza cyangwa kwivura dukenera imiti itandukanye bitewe n’aindwara turwaye.

Muri iyo miti itandukanye dukoresha twivura indwara zitandukanye, bamwe irabavura abandi ntibavure, muri uko kutavura bamwe, akenshi bahita babifata nkaho iyo miti itujuje ubuziranenge, abandi bakavuga ko bahawe imiti itavura indwara barwaye.

No ku miti dukoresha rero birashoboka ko ishobora kwiganwa, wajya uyinywa ntukire kandi wayinyoye neza ndetse n’indwara uri kuvura ariyo miti iyivura. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko wamenya ubuziranenge bw’imiti ugiye gukoresha mbere yo kuyikoresha wivura.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe niba koko bishoboka ko wamenya niba imiti ari imyiganano, itujuje ubuziranenge.

Tuvuga ko umuti ari umwiganano iyo utujuje ibisabwa byose ngo witwe uko. Ibyo n’igihe ingano y’umuti ishobora kuba nke, nyinshi se cyangwa ugasanga nta na muke urimo.

Ikindi nuko akenshi uwo muti uba ufite izina rizwi kuko ntibapirata umuti ngo bawite izina ritabaho. Kandi nanone iyo bigana, akenshi bigana imiti bazi ko ihenze, noneho bo igiciro bakakigabanya cyangwa se bakakirekera uko gisanzwe.

Ese umuti w’umwiganano urangwa n’iki?

Umuti w’umwiganano ntacyo uba utandukaniyeho n’umuzima iyo ubyitegereje inyuma utabisobanukiwe.

Gusa iyo ubisobanukiwe ushobora kugira amakenga urebeye ku bifuniko byayo kuko ntihabura akantu gato bitandukaniraho. Ikindi waheraho ugira amakenga ni ku rutonde rw’ibiri mu muti. Ayo ni amazina y’ibindi bivangwa mu muti binyuranye.

Nubwo udashishoje wabona iyi miti ari imwe ariko si byo. Ushishoje neza urasanga ibifuniko bidasa. Ushobora kuba wari umuti uvura neza ariko noneho aho kuvura ugasanga uwawukoresheje ari kurushaho kuremba. Icyo na cyo wagiheraho ugira amakenga.

Kumenyako umuti ari umwiganano rero byeruye bimenyerwa gusa muri laboratwari ipima ubuziranenge bw’imiti.

Kuri ubu imiti y’imyiganano myinshi iza muri Afrika, Aziya na Amerika y’amajyepfo. Impamvu ni uko ubushobozi bwacu mu kugenzura ko imiti itujuje ubuziranenge bukiri hasi. Gusa leta zikora uko zishoboye ngo zikumire iyo miti.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko kuri ubu 1/3 cy’imiti ya malaria ari imyiganano nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS).

Ikindi nanone hari inganda zizwiho gukora imiti ihenze. Izo ni nka: Pfizer, Denk Pharma, Novartis, GSK, Sanofi n’izindi.

Rero iyo ubonye umuti wanditseho ko wakozwe n’urwo ruganda nyamara ugasanga urahendutse, jya ugira amakenga. Icya mbere usabwa guhita ukora ni ukugenzura icyo umuti upfunyitsemo ukagereranya n’ibindi usanzwe uzi, cyangwa ukitabaza abahanga bagusumbyeho.

Ese imiti y’imyiganano ishobora kwica uwayikoresheje?

Yego; Urugero nka Viagra ikorwa na Pfizer igura byibuze 9,000FRW, mu gihe ushobora kubona indi yanditseho Pfizer igura nka 600FRW.

Gusa ntibivuzeko imiti twita Viagra zihendutse zose ari pirate, kuko hari n’igihe tuwita Viagra kandi ari Nelgra, ibi biterwa n’izina uruganda rwahisemo, ahubwo uramutse ubonye iyanditseho ko yakozwe na Pfizer ihendutse, uzitonde. Unarebeye inyuma izi viagra si zimwe. Ibanza iburyo niyo nzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *