Uganda : Umugabo yasize isomo nyuma yo kwicwa, maze ubutaka bamuzizaga buhinduka amaraso.

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Mu gihugu cy’Abaturanyi cya Uganda mu gace ka Nakasongola haravugwa inkuru y’umugabo wishwe n’agatsiko kitwa “Machete Weilding Men” maze ubutaka maze hakabaho ikintu kidasanzwe nyuma y’urupfu rwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Werurwe 2024, Ubwo uyu mugabo witwa Dan Ssebyala wakodeshaga ubutaka muri ako gace bivugwa ko bwagiye bugurishwa abantu benshi batandukanye {Disputed Land} yicwaga nyuma yo kuba yari yabanje kwihanangizwa gukomeza guhinga muri ubwo butaka.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gace ka Nakasongola avuga ko uyu mugabo mu kwezi gushize hari umugabo witwa Gideon wo mu muryango w’abahinzi witwa “Jotham Mafende” wari wagiriye inama uyu mugabo amubuza gukomeza imirimo yo guhinga muri ubwo butaka ngo kuko bishobora kumukoraho.

Umuyobozi mukuru w’akarere ka Nakasongola Sam Kigula yatangaje ko kuri uyu wa mbere mu masaha y’igicamunsi inzego z’umutekano zagiye mu rugo rwa Dan Ssebyala zikamusaba ko atagira ubwoba ko polisi izamucungira umutekano.

Nyuma mu masaha ya 9 Pm, Dan Ssebyala yasanzwe yishwe ndetse amakuru akavuga ko abakekwa kuba bari inyuma y’urupfu rwe ari agatsiko nako k’abahinzi kitwa “Machete Weilding Men” Nyuma yo kwicwa amakuru avuga ko habayeho ikintu kidasanzwe kuko ubwo butaka bwahise buhinduka amaraso.

Abo mu muryango wa Dan Ssebyala batangaje ko Dan Ssebyala yishwe n’abantu bataramenyekana ariko bemeza ko hari habayeho kumuburira, Bemeje ko Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugirango hamenyekane neza icyateye urupfu rwe ndetse n’abamwishe.

Kugeza ubu nyuma y’urupfu rwa Dan Ssebyala abaturage bo mu gace ka Nakasongola ndetse no mu tundi duce tw’abaturanye bakomeje kwigaragambya bavuga ko bagomba kwihorera ku rupfu rwa Dan Ssebyala gusa inzego z’umutekano zikavuga ko ziri gukora ibishoboka byose kugirango zihoshe ubwo burakari bw’abaturage.

Ni kenshi muri Uganda humvikana cyane inkuru zitangaje nk’izo zijyanye n’amarozi ndetse n’ibindi bisa n’ubufindo cyane ko ari igihugu cyuzuyemo abenegihugu bagifite umuco wo kwiyambaza imbaraga z’ibisekuruza byabo.

 

 

 

1 thought on “Uganda : Umugabo yasize isomo nyuma yo kwicwa, maze ubutaka bamuzizaga buhinduka amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *