Uganda : Umuganga gakondo yatawe muri yombi, Nyuma yo kwibisha inzuki (Video)

Amakuru Mu mahanga. Ubutabera Utuntu n'Utundi

Nk’uko amakuru abitangaza, umuganga kavukire yambitswe amapingu n’inzuki ze asanzwe akoresha mu kazi ke ka buri munsi azira kwiba mu gace ka Koboko muri Uganda.

Uyu mugabo utatangajwe izina ngo yafashwe yagiye kwiba akoresha inzuki maze ngo arahururizwa atabizi, Niko kwisanga yafashwe na Polisi yo muri ako gace ka Koboko, Uyu mugabo ngo usanzwe ari umuvuzi gakondo benshi bakunze kwitirira izina ry’Abapfumu ngo yambitswe amapingu maze inzuki ziraza zimujya ku maboko gusa ngo ntizagira abandi zisagarira.

Ibi byabaye ku gucamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024, Kugeza ubu uyu mugano yarahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi iri muri ako gace ka Koboro aho ari gukorwaho iperereza kugirango hamenyekane ahandi yaba yaribye cyane ko abaturage bamushyira mu majwi ko atari ubwa mbere ngo yaba akoresheje izo nzuki benshi bitira “Magic” akiba abantu.

Uganda ni igihugu gikunze kumvikanamo abantu nk’abo bivugwa ko bakoresha izindi mbaraga ngo bakomora ku bisekuruza byabo, cyo kimwe na Tanzania, Ni igihugu kandi kidafite inkombe muri Afurika y’Iburasirazuba, gifite imiterere itandukanye n’ibihugu bindi byinshi igizwe n’imisozi ya Rwenzori irimo urubura n’ikiyaga kinini cya Victoria.

Ibinyabuzima byinshi byacyo birimo chimpanzees kimwe n’inyoni zidasanzwe nziza zongera ubwiza bwacyo. Pariki ya Bwindi Impenetrable Parike ni imwe muri Pariki zibitse ingagi nini cyane ziteza imbere iki gihugu binyuze mu bucyerarugendo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *