Rwamagana : Abantu batatu bahasize ubuzima mu mpanuka y’ikirombe cyaridutse.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 mu masaha ya mugitondo abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe; batatu muri bo barimo abagabo babiri n’umugore umwe bitabye Imana, abandi batatu barakomereka, bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Rwamagana.

Abakozi bagwiriwe n’ikirombe bakorera Kompanyi ya St Simon Metal icukura amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Rutaka mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bivugwa ko habayeho uburangare bwo kurunda itaka ryacukuwe rikaba ryinshi ntibamenye ko ryasadutsemo ibice bibiri abakozi barinyura iruhande rirabahanukira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yagize ati: “Bacukuye bakoresha imashini barunda itaka ubundi rimera nk’umusozi, noneho abakozi bagiye kujya mu myobo gucukura baca iruhande rwa rya taka rihita ribahanukira.

Abaturage ku bufatanye na Polisi bahise batabara baracukura bakoresha n’imashini bahita babakuramo bose uko ari batandatu bavamo ari bazima babajyana ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga bahageze umwe yitaba Imana, abandi bahita babatwara ku bitaro bya Rwamagana, nyuma abandi babiri nabo baje kwitaba Imana, abagabo babiri n’umugore. Ubu abandi bari kwitabwaho mu bitaro bya Rwamagana.”

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko Kompanyi ya St Simon Metal icukura amabuye y’agaciro ifite ubwishingizi bwa Prime Insurance.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse bugasaba abacukura amabuye y’agaciro kubikora kinyamwuga kandi babifitiye uruhushya.

Yongera kuburira abitwa ‘Imparata’ bacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakangiza n’ibidukikije kubihagarika kuko biteza ibyago, bityo abaturage bakaba basabwa gutanga amakuru no gutunga urutoki ahakorerwa ibi bikorwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *