Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Fossette, imico iranga abazifite ndetse n’inkomoko yazo.

Amakuru Ubumenyi Utuntu n'Utundi

Fossette twavuga ko ari nk’ akarango k’ ubwiza bukurura imbaga nyamwinshi ku bagafite, benshi batangaje ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose.

Abantu bangana na 20% ni bo babarurwa by’ abafite utu twobo tuza ku matama iyo umuntu asetse twitwa fossettes mu ndimi z’ amahanga , benshi rwose bemeza ko ari uturango tw’ ubwiza cyane .

Abahanga mu by’ ubuzima bemeza neza ko ari ikibazo umuntu aba yaragize aho batangaza ko hari ingingo z’ umubiri ziba zitariremye neza umwana akiri munda ya nyina bigatuma aseka utwo twobo tukaza kandi ngo ntibyakosoka ngo bikunde kereka bakubaze.

Iki kibazo rero benshi bahisemo kubatiza akarango k’ ubwiza, ngo gafite ubusobanuro ku bagafite aho ku bagore kiranga ubwiza ndetse n’ ufite utwo twobo arakundwa cyane mu bandi ndetse yewe bamwe banemeza ko gatuma umuntu aba umunyamahirwe cyane.

Nubwo ariko fossettes cyangwa utu twobo tuza ku matama cyangwa ku kananwa dufatwa nk’ uturango tw’ ubwiza , umenye neza ko ari ikibazo umubiri wawe uba waragize mu iremwa ryawo ariko kidafite icyo gitwaye cyane.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *