Real Madrid yaraye ihaye Barcelona isomo rya Ruhago itwara igikombe cya 13.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Ijoro ryakeye nibwo muri Espagne umuriro wari watse dore ko abafana bose baba baryamye ku makipe yabo mbese babukereye stade yuzuye baje gushigikira amakipe yobo, iri joro rero ntiryahiriye abakunzi ba Fc Barcelona kuko Real Madrid yayinyagiye ibitego 4 kuri 1.

Ikipe ya Real Madrid, ibifashijwemo n’umukinnyi ukiri muto, Vinicius Jr byarangiye yegukanye igikombe cya Spanish super cup.

Ku munota wa7, nibwo Real Madrid yafunguraga amazamu, bidatinze ku munota wa10, baba bongeyemo ikindi, ku munota wa 39, baje gutsinda ikindi, ibi bitego byose uko ari 3 byatsinzwe na Vinicius Jr.

Ntibyaciriye aho mu gice cya kabiri cy’umukino mugenzi we Rodrigo ku munota wa 64, yashizemo ikindi gitego birangira FC Barcelona inyagiwe ibitego 4.

Umukinnyi ukiri muto, Vinicius Jr yanditse amateka muri uyu mukino kuko, mu minota 39 gusa Vinicius Jr yari amaze kuba intahana batatu, yari agize ibitego 3.

Mu minota 10 gusa Vinicius Jr yara amaze kunyeganyeza inshundura inshuro 2. Vinicius abaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’iki gikombe cyakinwe kuva 1982, utsinze ibitego byinshi ku mukino wa nyuma.

Sibyo gusa Kandi, umukinnyi Jude Bellingham iki nicyo gikombe cyambere atwaye kuva yagera muri Real Madrid.

Real Madrid iki gikombe kibaye icya 13 kuri 14 bya FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *