Ni kenshi hagiye humvikana inkuru zabantu bahorana agatima kareharehera amahanga bibwirako ariho hari Ubuzima bwiza kuruta iwabo, ugasanga bamwe bihambira kugeza naho baca mu nzira zitemewe n’amategeko ndetse ntanicyangombwa nakimwe bafite.
Ibi cyane cyane ubisanga mu bihugu bikennye, birimo intambara ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. U Rwanda narwo rero rurimo abantu bahora bumva bararikiye amahanga nyamara ntibamenye ko ahanda, iyo bagezeyo usanga byatangiye kwicuza icyabajyanye dore ko basanga ibyo bibwiraga bitandukanye n’ukuri.
Ni kenshi umukuru w’igihugu yagiye yumvikana asaba abanyarwanda kwicara hamwe bakubaka urwababyaye cyangwa bakajya guhaha byemewe n’amategeko, ariko bakibuka kugira icyo bizigamira iwabo kuko Igihe kiragera iwabandi bakakwihinduka.
Mu Minsi ishize nibwo yumvikanye asa nunnyega abantu bata ubuzima babayemo yewe butari na bubi bakajya imahanga nyamara ntibahirwe n’urugendo.
Yagize ati “ko nabonye basigaye babahambiriza riva bakabatugarurira hano, amahanga yarabahaze rwose ni mwicare iwanyu mutuze kuko nabonye nabagiye bari kubahambiriza utwabo”
Umukuru w’igihugu ahora abwira abanyarwanda gushyira umutima kurwababyaye kuko rubaha amahirwe ashoboka yose, kandi ntawe yabuza kujya aho ashaka ariko akagenda mu buryo bwiza kandi akibuka kugira icyo yizigamira kuburyo isaha nisaha ibintu byahinduka babona ikibarengera.