Byamusabye kujya akoropa Studio, kugirango akore indirimbo ye ya mbere, Urugendo rugoye rwa Khalfan mu muziki.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Umuraperi NIZEYIMANA Oddo wamenyekanye nka Khalfan mu itsinda rya Home Boyz yahishuye byinshi bitangaje mu rugendo yanyuzemo kuva yatangira umuziki we bigoranye cyane.

Uyu muraperi yatangaje inzira igoye yanyuzemo mu rugendo rwa muzika mu kiganiro “Kulture Talk” gitambutswa n’umunyamakuru Emmy Ikinege wa Igihe.com kuri uyu wa kabiri ubwo yatumirwaga mu kiganiro na mugenzi we Pfla nawe wamamaye cyane muri Hip Hop yo mu Rwanda, byumwihariko mu itsinda rya Tuff Gangs.

Khalfan wamamaye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yakoraga indirimbo yise “Uvutse Ninde?” yakoranye na Bull Dogg ndetse na Fireman ikamamara cyane, Ari nabwo nawe yahise komezanya na bagenzi be Romeo Rapstar ndetse na Young T usigaye witwa Crack Beats mu itsinda rya “Home Boys” ryashinzwe na Bull Dogg.

Uyu muraperi yagarutse ku buryo yakozemo iyi ndirimbo yitwa “Uvutse Ninde?” cyane ngo yari akiri muto nta mafaranga afite yo kwishyura ibihangano, Ibi ngo byatumye yihitiramo kujya akora amasuku muri Studio ngo gukoropa no guhanagura ibikoresho cyane ko yakundaga umuziki mu buryo buhambaye byatumaga ahora muri studio agerageza gushakisha uko yazakora indirimbo nawe.

Khalfan yakoze indirimbo zitandukanye zirimo “Love” Yafatanije na Marina, Nabo Sibo, Nabibonye Ugiye” yafatanije na Active, Iherezo ryiza yafatanije na Nyakwigendera Jay Polly na Aime Blueston, Bipe na Social Mulla n’izindi nyinshi zazamuye izina rye zikanamuhesha kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nka rimwe mu marushanwa yabayeho mu Rwanda akomeye.

Yaba Khalfan ndetse na Pfla bose bagarutse cyane ku buryo injyana ya Hip Hop yagiye isubira hasi cyane ugereranije n’indi minsi ya mbere, bakavuga ko ahanini byapfiriye mu itangazamakuru cyane ko ariryo ryari rishinzwe kumenyekanisha ibihangano byose by’injyana ya Hip Hop.

Khalfan ni umwe mu baraperi bagira imyandikire myiza ndetse byumwihariko akagira ijwi riremereye ribereye injyana ya Hip Hop wakongeraho uko agaragara bigatuma cyane ari mu baraperi bakunzwe cyane mu Njyana ya Hip Hop.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *