Papa Francis yemereye za Kiliziya zose gusezeranya abahuje ibitsina nk’umugabo n’umugore.

Amakuru Iyobokamana Urukundo

Umuyobozi akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatorika Papa Francis yatunguranye ahamya itegeko rye ryo kwemerera za Kiliziya gusezeranya abahuje ibitsina bakabana nk’umugabo n’umugore.

Ibi byabaye kuri uyu  wa mbere, tariki ya 18 Ukuboza 2023, Ubwo umushumba akaba n’umuyobozi mukuru wa kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis yemereraga abapadiri guha umugisha ababana bahuje ibitsina bivuye mu mpinduka zikomeye mu nyigisho za Vatikani.

Abenshi bakomeje kwinubira iri tegeko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari amahano akomeye kuko ubusanzwe muri Kiriziya Gatorika, ishyingirwa ryemewe ryari iry’umugabo n’umugore gusa, bityo ishyingirwa hagati y’abahuje ibitsinda ryo ritari ryemewe ngo rihabwe umugisha nk’ishyingirwa ryera.

Ibi kandi nanone ntibyatunguye benshi cyane ko Umushumba wa Kiliziya yagiye agaragaza kenshi ko ashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina ndetse akagaragaza ko bakabaye bemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bityo bakaba babana nk’umugabo n’umugore nabo bakaba bagira umuryango nko mu kwezi kwa 10 uyu mwaka aho yumvikanye mu nkuru ijyanye n’ubutinganyi anabushyigikiye cyane.

Icyo gihe Papa Francis yavugaga ko abaryamana bahuje ibitsina ari Abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango, Ati  Nta n’umwe akwiye gutabwa cyangwa ngo agirirwe nabi kubera icyo gikorwa yakoze kandi ariko yisanze. Agakomeza agira ati “Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana, Bityo  bikaba barinzwe n’amategeko”.

Papa Francis yagiye akenshi anengwa na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika kubera itegeko ryo muri 2021, ryasohowe n’ibiro bya Vatikani bishinzwe imyemerere rivuga ko kiliziya itashyigikira ababana bahuje ibitsina”kubera ko Imana itaha umugisha igicumuro.”

 

2 thoughts on “Papa Francis yemereye za Kiliziya zose gusezeranya abahuje ibitsina nk’umugabo n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *