Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo iyi hotel, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yibasiye iyi nyubako.
Ikinyamakuru Kigali Today kiri mu byatangaje bwa mbere aya makuru, cyagize kiti “Muri iki gitondo, igice kimwe cya Kigali Marriott Hotel cyagaragaye kirimo gucumbamo umwotsi, bigakekwa ko iyi Hoteli yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu butumwa bw’iki gitangazamakuru bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, cyakomeje kigira kiti “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iki kibazo.”
Ubuyobozi bw’iyi Hoteli ya Kigali Marriott Hotel, bubinyujije ku mbuga nkoranambaga, bwatangaje ko ibyagaragaye ku nyubako ikoreramo iyi hotel bitatewe n’inkongi y’umuriro nk’uko byakekwaga.
Ubu butumwa bugira buti “Turizeza abantu bose ko ibyabaye muri iyi nyubako atari ikibazo cy’inkongi, ahubwo umwotsi waturutse hanze y’inyubako ari wo watumye uburyo bwacu bw’impuruza butanga umuburo.”
Mu nyubako nk’izi zakira abantu, hasanzwe habamo ibikoresho biburira abantu igihe habayeho inkongi, nk’ibikoresha amajwi atanga impuruza n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel bwakomeje buvuga ko kuba habayeho ibyatanze impuruza, bitari bikwiye ndetse ko bubisabira imbabazi, ndetse ko itsinda rishinzwe ibya tekiniki ryahise ryihutira gukemura iki kibazo, bukizeza ko bukomeza kwita ku mutekano w’abakiliya ba Marriott Hotel.