Nigeria umusore yatewe indobo kuko yanze guha umukinzi we miliyoni 10 z’amanaila ngo yisohokane.

Amakuru Urukundo

Umusore wo muri Nigeria, ari mugahinda kenshi nyuma yo kubengwa n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana amuziza ko yanze kumuha amafaranga yamusabye asaga miliyoni 10 z’amanaila.

Uyu musore avuga ko yagiye kubona abona umukinzi we amwandikiye kuri whatap amubwira ko akeneye amafaranga angana na miliyoni 10 zamanayira ngo kuko ashaka gutembera kandi akazamara icyumweru, urumva ko azakenera amafaranga ahagije.

Umusore akomeza avuga ko yamubwiye ko ari menshi, atayabona kandi ko byamuteza igihombo muri bussiness ye, amubwira ko ibyiza ari uko yareka ayo mafaranga bakayashora mu bibabyarira inyungu aho kugira ngo ajye kuyinezezamo mu bintu byakanya gato, bakayubakishije ibintu biramba.

Mu burakari bwinshi, uyu mukobwa ngo yahamagaye, uyu musore amubwira nabi cyane amushinja kutabasha kuzuza inshingano ze kuwo bakundana, agaragaza ko ari inshingano z’umusore bakundana guha amafaranga umukobwa mu gihe ashatse gusohokera ahantu runaka h’amahitamo ye by’umwihariko mu gihe uwo mukobwa yabonye ko nabagenzi be bajya basohoka.

Abantu benshi banenze uyu mukobwa ko icyemezo yafashe kidakwiye ko bitinde bitebuke azabyicuza, kandi bakomeza umusore bamubwira ko uwo ntamukunzi umurimo, ahubwo agize amahirwe yo kumumenya ko yaramukurikiyeho amafaranga Atari urukundo hakiri kare, Bati “komera uzabona undi ugukwiye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *