Abakinnyi 62 b’umupira w’amaguru bahagaritswe kubera gutunga “indangamuntu ebyiri”

Amakuru Imikino Politiki

Umwe mu bakinnyi bagize ikipe y’igikombe cy’Afurika mu gihugu cya Kameruni ari mu bakinnyi 62 batazakina imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya shampiyona y’igihugu mu gihugu kubera amakosa yo gutunga ibimuranga bibiri bidahuje.

Kuri uyu wa mbere, umuyoboro w’Abafaransa RMC n’ibitangazamakuru byo muri Kameruni byatangaje ko Wilfried Nathan Douala hamwe n’abandi bakinnyi 61 bafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Kameruni ko bafite “indangamuntu ebyiri” babeshye imyaka yabo, umwanzuro wafashwe nuko bagomba guhagarikwa ibintu byahishye yemwezwa ako kanya.

Ikipe imwe gusa – Yong Sports Academy – yo ifite abakinnyi benshi bahagaritswe kuko hagaragayemo abagera kuri 13 babeshye imyaka bagatunga ibyangombwa bitandukanye.

Kuri iki cyumweru, federasiyo yasohoye urutonde rw’amakipe yitabira amajonjora agomba gutangira ku wa gatanu, amazina y’abakinnyi 52 yagaragaye mu ibara ry’umutuku.

Elite One : Wilfried Nathan Douala exclu des play-offs
Douala ukinira Victoria United FC, afite imyaka 17 ukurikije ibiri kubyo yatanze yiyandikisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *