Mu Bufaransa imyigaragambyo y’abahinzi yafashe indi ntera.

Amakuru Mu mahanga. Ubucuruzi Ubuzima

Ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, abahinzi bakomeje kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo.

Polisi yo muri iki gihugu, iryamiye amajanja kugira ngo ikumire abahinzi bari mu myigaragambyo mu gihe baba barenze umurongo bahawe.

Aba bahinzi barimo aba kijyambere, bari mu myigaragambyo bari gukoreshamo ibimodoka bihinga, bari gukoresha bafunga imihanda ijya mu murwa mukuru i Paris, muri Lyon ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’u Bufaransa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo, aho abahinzi babarirwa mu bihumbi bakomeje kwirara mu mihanda, mu gihe Polisi na yo iryamiye amajanja ngo ihangane na bo igihe baba barenze umurongo utarengwa.

Mu myigaragambyo yabo, abahinzi barasaba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Guverinoma ye, gukuraho imbogamizi zibabangamiye, zirimo ibiciro biri hasi bagurirwaho umusaruro wabo, ndetse no kubafasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ku rwego rw’Isi.

Serge Bousquet-Cassagne, Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahizi mu ishami rya Lot-et-Garonne, ubwo yabwiraga abigaragambya, yagize ati “Ntewe ishema namwe. Muri kurwana uru rugamba kuko nitutarurwana, tuzapfa.”

Gerald Darmanin, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yaburiye aba bahindi bari mu myigaragambyo kudahirahira begera agace ka Rugis gasanzwe kabamo amaguriro y’ibiribwa ndetse n’indi mijyi mikuru, ndetse asaba Polisi ko igihe bagerageje kurenga kuri aya mabwiriza, guhita ihangana nabo.

Yagize ati “Ntibashobora kurwanya Polisi, ntibashobora kwinjira muri Rungis, ntibashobora kwinjira mu Bibuga by’indege by’i Paris cyangwa i Paris rwagati.”

Ibimodoka by’abahinzi bimaze iminsi mu mihanda, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byari byafashe urugendo byerecyeza muri uyu mujyi wa Rungis, Kandi babujijwe kwinjiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *