Menya ibyo umujyi wa Kigali watangaje ku bishanga bitanu bigiye kuvugururwa.

Amakuru Imibereho myiza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere mu mujyi wa Kigali yatangaje ko abahinzi bari basanzwe bakorera ubuhinzi mu bishanga bitanu bigiye kuvugururwa nta kibazo bazagira kuko uretse kuba bazabonamo akazi, ariko abazishyira hamwe bazanafashwa kubona ibindi byo guhingamo.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, Ubwo yari mu kiganiro kitwa WaramutseRwanda, gica kuri televiziyo y’igihugu (RTV).

Yagize ati “Harimo akazi kagiye guhangwa muri kwa kuvugurura no kwita kuri ibi bishanga bitanu. Ni bo ba mbere bagiye kukabona, n’abahinzi turacyafite ibishanga, benshi turabashishikariza kwishyira hamwe bagasaba.”

Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n’aho giherereye.

Uyu mushinga uteganyijwe gutangira vuba, uzatwara arenga miliyali 80, imirimo izasiga bigizwe nka Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.

Dore uko bizaba bimeze nyuma yo kuvugururwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *